Color LogoLoading...

🌍 Feed

✍🏿 Compose

Alain

Alain Hakizayezu

posted on Aug 4, 2021

E-Banking: Tumenye zimwe muri Serivisi zihabwa abakiliya ba COGEBANQUE hifashishijwe ikoranabuhanga

Ubu abakiliya ba COGEBANQUE bashobora kubona serivisi zitangwa n’ iyi banki bifashishije ikoranabuhanga ririmo ATM (Automatic Teller Machine), Mobile banking, Internet banking, n’ amakarita 3 ya MasterCard.

COGEBANQUE ni banki y’ ubucuruzi yashingiwe i Kigali kuwa 17 Nyakanga 1999 igamije kuba igisubizo ku bakiliya ba serivisi z’ imari mu Rwanda. Bimaze kumenyerwa ko icyorezo cya Covid-19 gikomeje gushegesha ubukungu bw’ ibihugu byinshi ku Isi. Ibi byatumye urwego rw’ imari rurushaho kwifashihsa ikoranabuhanga mu guhangana n’ ingaruka z’ icyorezo. Banki ya COGEBANQUE ntiyasigaye inyuma mu gushaka icyafasha abakiliya bayo binyuze mu ikoranabuhanga, bityo bakabona za serivisi mu buryo bunoze kurushaho.

Ibyiza bya Serivisi zihabwa abakiliya ba COGEBANQUE hakoreshejwe ikoranabuhanga harimo: kuba zihendutse, zitwara igihe gitoya, ziboneka ahantu henshi, umutekano w’ amafaranga y’ umukiliya, ndetse zimwe muri zo zikora amasaha yose kandi iminsi yose.

COGEBANQUE itanga serivisi zinyuranye ku bakiliya bayo yifashishije uburyo bukurikira:

  • Mobile banking
  • Internet banking
  • Amakarita ya MasterCard Debit, MasterCard Prepaid, na MasterCard Credit
  • ATM
  • Kohererazanya amafaranga hakoreshejwe Western Union, Money Gram, na Swift
  • Abahagarariye COGEBANQUE (Agents).

Mobile banking ikora hifashishijwe telefone igendanwa, hagatangwa serivisi zirimo: kohereza amafaranga, kubikuza, gushyira amafaranga kuri MTN Mobile Money, kureba ibyakozwe kuri konti, kureba amafaranga asigaye kuri konti, kugura ikarita yo guhamagara, kwishyura ifatabuguzi rya televiziyo n’ umuriro. COGEBANQUE ifite kandi application yitwa Coge mBank ishyirwa muri telefone zigezweho igafasha abakiliya kubona serivisi za banki.

Internet banking ikora hifashishijwe umuyoboro wa interineti muri mudasobwa cyangwa telefoni igendanwa igezweho (smartphone) hagatangwa serivisi zirimo: Kohereza amafaranga kuri konti ziri muri COGEBANQUE no mu zindi banki, kohereza amafaranga ku bantu bari mu mahanga, kubikuza, gushyira amafaranga kuri MTN Mobile Money, kwishyura imisoro y’ ikigo cy’ igihugu cy’ imisoro RRA (Rwanda Revenue Authority), kwishyura amafaranga y’ ikigo cy’ igihugu cy’ imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA (Rwanda Utilities Regulatory Authority), kureba ibyakozwe kuri konti, kureba amafaranga asigaye kuri konti, kugura ikarita yo guhamagara, kwishyura ifatabuguzi rya televiziyo, ndetse no kwishyura amazi n’ umuriro.

COGEBANQUE igira kandi amakarita atandukanye arimo:

  • Ikarita ya MasterCard Debit: Ni ikarita ihujwe na konti y’ umukiliya kandi igakoreshwa mu bucuruzi ku hantu hari utumashini bifashisha mu kwishyura ibicuruzwa tuzwi nka POS (Point Of Sale).
  • Ikarita ya MasterCard Prepaid: Ikarita idahujwe na konti y’ umukiliya, ahubwo umukiliya ashyira amafaranga ku ikarita akajya yishyura ibyo yaguze ku hantu hari utumashini twa POS.
  • Ikarita ya MasterCard Credit: Ikarita umukiliya yaka inguzanyo yo kwishyura ibicuruzwa cyangwa agasaba avansi y’ amafaranga kuri konti ye.

Ikarita ya MasterCard Debit n’ iya MasterCard Credit zishobora gukoreshwa mu cyuma cya ATM.

COGEBANQUE igira icyuma kizwi nka ATM(Automatic Teller Machine) gifasha abakiliya kubikuza amafaranga no kureba amafaranga basigaranye kuri konti.

Abakiliya ba COGEBANQUE bashobora gukoresha uburyo bwa Western Union mu kohereza no kwakira amafaranga mu bihugu binyuranye ku migabane yose yo ku Isi, haba mu mafaranga y’ Amanyarwanda cyangwa ayo mu bihugu by’ amahanga. Abakiliya ba COGEBANQUE bashobora kandi gukoresha uburyo bwa  Money Gram mu kohereza no kwakira amafaranga ariko mu mafaranga y’ Amanyarwanda gusa ari naho bitandukanye na Western Union.

Bashobora kandi gukoresha uburyo bwa Swift mu kohereza no kwakira amafaranga ku bantu bakoresha banki zikorana na COGEBANQUE arizo UBA Bank (United Bank for Africa Plc) ishami rya New York muri Leta Zunze ubumwe z’ Amerika, Aktif Yatirim Bankasi A. S Istanbul muri Turikiya, na Oddo Bhf Aktiengesellschaft Frankfurt mu Budage.

COGEBANQUE ni banki igira abayihagarariye (Agents) hirya no hino mu gihugu bayifasha gutanga serivisi zirimo kohereza amafaranga, kubikuza, gushyira amafaranga kuri MTN Mobile Money, kureba ibyakozwe kuri konti, kureba amafaranga asigaye kuri konti, kugura ikarita yo guhamagara, kwishyura ifatabuguzi rya televiziyo no kwishyura amazi n’ umuriro.

COGEBANQUE ni banki imaze gushinga imizi mu Rwanda kuko kuri ubu hafi 97% by'abanyamigabane bayo ari Abanyarwanda. Iyi banki ifite amashami 28 mu gihugu, abayihagarariye bakorana nayo barenga 600, n’ ibyuma bya ATM 36 mu gihugu hose.

Top comments(0)

SEND

You may like this too...

Bird Story Agency

Despite a dip in overall funding levels, the continent is witnessing a marked increase in the number of ventures securing $1 million or more.
Apr 10, 2024

Bird Story Agency

Mozambique doubles down on growth with Africa's first dual benchmark rate cuts in 2024 as currencies across the continent score gains against the greenback.
Apr 5, 2024

Bird Story Agency

From ranking as the world’s worst-performing currencies in 2023, the Kenyan shilling and Nigerian naira have made significant progress. They are now among the best-performing currencies in the world for 2024, raising hopes for a lower cost of living in these countries.
Apr 2, 2024

Benjamindada

Explore how Leatherback's collaboration with YES BANK is revolutionizing remittances by enabling seamless Indian Rupee transfers worldwide, fostering economic growth and cultural exchange between India and Africa.
Mar 26, 2024

TechCabal

Access Bank's acquisition of National Bank of Kenya (NBK) marks a significant move in its East Africa expansion strategy, valued at around $100 million, pending regulatory approval. 📈💰
Mar 21, 2024

TechCabal

Nigeria's Access Bank strengthens its presence in Kenya with the acquisition of the National Bank of Kenya from KCB Group, marking its second Kenyan acquisition in recent years. 🌍💼
Mar 20, 2024

TechCabal

Nigeria's Securities and Exchange Commission (SEC) proposes a substantial increase in the minimum paid-up capital for virtual asset service providers (VASPs) to ₦1 billion, aiming to reshape the crypto landscape.
Mar 18, 2024

TechCabal

Chipper Cash, a prominent fintech company, announces layoffs and salary cuts after suspending its services in the US, highlighting a strategic shift towards focusing on its African markets.
Mar 16, 2024

TechCabal

Despite economic challenges fueled by hyperinflation and sanctions, Zimbabwean startups are resilient and forging ahead. Learn how they navigate funding constraints, access markets beyond borders, and embrace alternative financial technologies.
Mar 15, 2024

Bird Story Agency

Nongcebo Langa fell in love with wine after a chance encounter with a winemaker at a fair. She went on to study the craft at South Africa’s renowned Stellenbosch University and her passion and mastery of the industry’s technical processes has resulted in her creating award-winning wines, like the 2022 Delheim Gewürztraminer.
Mar 12, 2024
Home
Business Hub
Market Hub
You
By signing up you agree to ourTerms|About us|Market Hub|Business Hub|Deals Hub