Zelbabel Nzigiyimana
posted on May 27, 2021Ibigo by'ubucuruzi muri Afurika y'iburasirazuba byinjije amafaranga menshi muri 2020, Safaricom iracyari ku isonga.
Mu mwaka wa 2020 gusa , Safaricom yavuye ku mwanya wa 14 yari iriho mu mwaka wabanje iza ku wa 10 muri Afurika, ikaba yarinjije Miliyari 74,7 z'Amashilingi ya Kenya. Ni ukuvuga ko yiyongereyeho 19.5% ugereranyije n'umwaka wabanje.
Safaricom ya 10 muri Afurika, ku isoko ifite igishoro kingana na Miliyari 10 z' Amadolari ya Amerika. Sosiyete y'itumanaho ubusanzwe byahanganaga muri Afurika yitwa Paga ikorera muri Nigeria yo ntiyabashije kwinjiza menshi, kuko yari ishishikajwe no gukuraho ikiguzi cyo kohereza no kubikuza amafaranga bitewe n’uko yashakaga kongera kwigarurira abakiriya ibakuriraho igiciro cyo kohereza ku mafaranga macye, muri gahunda yo guca gutwara amafaranga mu ntoki. Tom Minney ubwo yakoraga ubusesenguzi ku rutonde rugaragaraho ibigo 250 by'ubucuruzi, yavuze ko Sosiyete ya Paga izagarukana imbaraga zikomeye kuko igikorwa yakoze kizayigarurira abakiriya benshi.
Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye muri Tanzaniya (Tanzania Breweries) rwaje ku mwanya wa 75 muri Afurika ndetse n’uwa 2 muri Afurika y'Uburasirazuba kuko rwinjije Miliyoni zirengaho gato 54 z'Amadolari y’Amerika, mu gihe Equity Group Holdings ikorera mu karere k'ibiyaga bigari iri ku mwanya wa gatatu ikaba ifite igishoro ku isoko kingana na miliyali 1 na miliyoni 168 z'amadolari y’Amerika. Ayo yinjije mu mwaka wa 2020 angana na miliyoni 211 z' amadolari y’Amerika.
Hashingiwe kandi ku makuru atangazwa n'ikinyamakuru "Khusoko" gikorera muri Kenya gisesengura ibikorwa by'ishoramari muri Afurika y' Uburasirazuba, kigaragaza ko uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rukorera muri Kenya (East Africa Breweries) ruza ku mwanya wa 4 muri Afurika y'uburasirazuba aho rwinjije Miliyoni 84 Million z'Amadolari y’Amerika ndetse rukaba rufite igishoro ku isoko cya miliyari imwe na miliyoni 82 z’amadolari y’Amerika.
Banki y'ubucurizi ya Kenya KCB (Kenya Commercial Bank) iza ku mwanya wa 5 aho ku isoko ihafite igishoro kingana na miliyoni 999 z'amadolari y’Amerika. Iyi banki mu mwaka wa 2020 yinjije miliyoni 238 z'amadolari y’Amerika.
Imyanya itanu y'inyuma mu bigo 10 bya mbere irimo sosiyete y'itumanaho ikorera muri Tanzaniya Vodacom iri ku mwanya wa 6 muri Afurika y'uburazirazuba ndetse n’umwanya wa 98 muri Afurika, aho ku isoko ihafite igishoro cya miliyoni 827 z' amadolari y’Amerika, ikaba yarinjije miliyoni 39 z'amadolari y’Amerika. Ku mwanya wa 7 hari uruganda rukora itabi (Tanzania Cigarette) rwinjije miliyoni 20 z'amadolari y’Amerika ndetse rukaba rufite igishoro cya miliyoni 738 z'amadolari y’Amerika.
Ishyirahamwe rya banki muri Kenya (Co-operative Bank of Kenya) riri ku mwanya wa 8 rikaba rifite igishoro cya miliyoni 690 z’amadolari y’Amerika, mu gihe Standard Chartered Bank ikorera mu bihugu bifite amasoko akomeye ku Isi iri ku mwanya wa 9 n'igishoro cya miliyoni 592 z' amadolari y’Amerika. Umwanya wa 10 uriho NMB Bank ifite igishoro cya miliyoni 508 z'amadolari y’Amerika.
U Rwanda nta kigo cy'ubucuruzi rufite kigaragara mu bigo makumyabiri bya mbere byinjiza amafaranga muri Afurika y'iburasirazuba, mu gihe umuturanyi warwo Uganda afitemo ibigo 2 aribyo British American Tobacco ( Uruganda rukora itabi) ruri ku mwanya wa 12 n'igishoro kingana na miliyoni 387 z'amadolari y’Amerika, rukaba rwarinjije miliyoni 4. Muri Uganda kandi Stanbic yicaye ku mwanya wa 14 n'igishoro kingana na miliyoni 323 z'amadolari y’Amerika.
Ukurikije uru rutonde, bigaragara ko ibigo by'imari ari byo byiganjemo by'umwihariko ibikorera mu gihugu cya Kenya, ibigaragaza ko iki gihugu gifite ubukungu buhanitse ugeraranyije n'ibindi bihugu byo muri Afurika y'iburasirazuba.
Aya makuru yasesenguwe hifashishijwe inkuru ya David Indeje, umwanditsi akaba na Editor w'ikinyamakuru khusoko