Benjamin Protais Mugenzi
posted on May 24, 2021Rwanda: Umwaka urashize tubana na COVID-19, ubukungu bw’igihugu buhagaze bute?
Werurwe 14, 2020, Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yemeje ko mu Rwanda habonetse umuntu wa mbere wagaragayeho kuba arwaye COVID-19, uyu akaba yari umugabo w’umuhinde wari uvuye i Mumbai, mu Buhinde.
Nyuma y’umwaka n’iminsi 20, u Rwanda rwari rumaze kugira abantu 21490 banduye COVID-19. Abari bamaze kuikira bari 19860, 305 irabahitana. Ikigero cyo gukira COVID-19 cyari 92.4%, naho icyo gupfa kikaba kuri 1.4% ugereranije n’abayandura. U Rwanda kandi rwashoboye gutanga inkingo za COVID-19 ku bantu 348,926 mu gihe kitageze ku mezi abiri.
Turebye ku buryo iki cyorezo cyagize ingaruka ku bukungu bw’isi muri rusange, umusaruro mbumbe w’Isi yose wari witezwe kugabanukaho 4.5% ukava kuri Tiriyari 87.55 z’amadolari y’Amerika muri 2019, ukagera kuri tiriyari 83.61 kubera COVID-19.
Ku ruhande rw’u Rwanda, byari byitezwe ko ikwirakwira ry’icyorezo ryagombaga guteza igabanuka ry’umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu wari ku kigero cya 9.4% byibuze mu mwaka wa 2019, 8% mu myaka icumi ishize ndetse n’impuzandengo ya 7.5% mu myaka itanu ishize, ukagera kuri 2% mu mwaka wa 2020. Ibi byose byari byitezwe ko bizaterwa n’ihungabana ry’ubucuruzi n’ibikenerwa ku masoko mpuzamahanga. Byari biteganijwe kandi ko urwego rw’ibyoherezwa mu mahanga mu Rwanda rwagombaga kugirwaho ingaruka gusumba ibindi byose, aho umubare w’ibyoherezwa mu mahanga wagombaga kugabanuka bitewe n’icyorezo, n’ubwo bitabaye bibi cyane ugereranije n’ibyari byitezwe aho byageze ku igabanuka rya 8%.
Byari byitezwe kandi ko kubera ibikorwa byo kugumisha abaturage mu ngo muri gahunda zo kwirinda gukwirakwiza ubwandu, abaturage binjiza amafaranga macye bagombaga kugirwaho ingaruka cyane mu by’ubukungu ndetse n’ikigero cy’ubukene kikiyongera cyane, aho umujyi wa Kigali byagaragaraga ko ari wo wari ufite ibyago byinshi kuko utuwe n’abantu benshi batari mu mirimo y’ubuhinzi. Byari byitezwe kandi ko hazabaho igabanuka rihambaye ry’ibiribwa bitewe n’ihindagurika mu mikorere y’amasoko n’ubwikorezi bwagombaga gutuma ibiciro by’ibirirwa bihindagurika
Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za COVID-19 ku bukungu, Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigega cya miliyoni 311 z’amadolari y’Amerika nk’uburyo bwo gufasha imiryango n’ibikorwa by’ubucuruzi byagizweho ingaruka nayo. Ibi byibuze bigize 3.3% by’umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu. Igihugu kandi cyasubiyemo umushinga wa miliyoni 220.46 z’amadolari y’Amerika kibifashijwemo n’ikigega mpuzamahanga cy’Imari, (International Monetary Fund/IMF), aho miliyoni 160.2 z’amadolari y’Amerika zagombaga gutangwa muri gahunda y’inkunga yihuse iki kigega cyafashe muri Mata na Nyakanga 2020.
Raporo ngarukamwaka ya Banki y’Isi ku bukungu bw’u Rwanda, ku nshuro yayo ya 16 yibanze ku gufasha no guteza imbere abaturage nyuma ya COVID-19, ishimangira ko kugumisha abantu mu ngo, guhana intera n’izamuka ry’ibiciro byose bitewe na COVID-19 byongereye ubukene, bigabanya umusaruro ndetse byongera ikibazo cy’ibura ry’imirimo, hamwe no kwangiza ibikorwa by’ubucuruzi. Mu gihembwe cya 3 cya 2020, umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu wagabanutseho 3.6% ndeste na 0.2% ugereranije na 8% wari witezwe kuzamukaho mbere ya COVID-19.
Iyi raporo kandi ikomeza ivuga ko hatagize igikorwa, ubukungu bw’igihugu buzarushaho kuzahara cyangwa bukagenda gahoro gusumba ibyari byitezwe bitewe n’ingaruka za COVID-19. Iyi raporo ivuga ko mu myaka y’ingengo y’imari ya 2019/2020 ndetse na 2020/2021, ikigega cyo kuzahura ubukungu mu Rwanda kizakenera akabakaba miliyoni 900 z’amadolari y’Amerika.
Biteganijwe kandi ko abaturage barenga 550,000 bazajya munsi y’umurongo w’ubukene mu mpera z’umwaka wa 2021 byose biturutse ku ngaruka za COVID 19, bingana na 5.1%, nkuko iyo raporo ibigaragaza, ku nshuro yayo ya 16 yibanze ku gufasha no guteza imbere abaturage nyuma ya COVID-19.
