Zelbabel Nzigiyimana
posted on May 24, 2021Uganda: Ishilingi rya Uganda ryiyongereyeho agaciro kangana na 1.2% mu mwaka 2019/2020.
Ubwo umwaka w'ingengo y’imari wa 2019/2020 warangiraga hanatangira undi wa 2020/21, hakozwe ubushakashatsi bugamije kumenya aho agaciro-faranga k'ishilingi rya Uganda kageze ugereranyije n'idolari ry’Amerika, dore ko ari na ryo fatizo mu ruhando mpuzamahanga ry’ivunjisha.
Mu gice cy'umwaka w’ingengo y'imari wa 2020/2021, Minisitiri w'imari, igenamigambi n'iterambere ry'ubukungu muri Uganda yatangaje ko agaciro k'ishilingi kazamutse ku rwego rushimishije; aho ryiyongereyeho 1.2%. Ni ukuvuga ko mu ivunjisha, idolari rimwe ryari rigeze ku mashilingi ya Uganda 3,696. Aya mashilingi ni yo macye ugereranyije no mu mwaka wabanje kuko mu gice cyawo cya mbere; ni ukuvuga mu mezi atandatu ya mbere, idolari rimwe ryavunjaga amashilingi 3,741, bigahamya ko agaciro kayo kazamutse.
Aganira n'ikinyamakuru Dailly Monitor cyandikirwa muri Uganda, Minisitiri Matia yatangaje ko izamuka mu gaciro k’ishilingi rya Uganda byagizwemo uruhare n'abashoramari baturutse hanze, ubwiyongere bw'umusaruro w'ibijya hanze ndetse n'imikorere myiza y'imiryango itegamiye kuri Leta NGOs.
Ku bijyanye n'ubwizigame mpuzamahanga (international Reserves), Minisitiri w'imari, igenamigambi n'iterambere ry’ubukungu, Hon. Matia yavuze ko ukwezi kw'Ukuboza 2020, Uganda yari ifite mu bubiko amashilingi miliyali 3.848 zaturutse ku musaruro w’imbere mu gihugu na serivisi.
Muri Afurika y'iburasirazuba ishilingi rya Kenya ni ryo riza ku isonga mu gaciro-faranga kuko mu kwezi kwa mbere kwa 2021 ryari 103.8Ksh4 ku idolari rimwe ry’Amerika. Ifaranga ry’u Rwanda ni irya kabiri aho 973.8Rwf avunjwa idolari ry’Amerika rimwe. Ifaranga rya Burundi ni irya gatatu n’agaciro ka 1983.6 ku idolari.
Ishilingi rya Tanzaniya riza ku mwanya wa kane ku gaciro ka 2298.4Tsh ku idolari n'ubwo mu mpera z'ukwa mbere ryagabanutseho 0,01%, maze rigera ku mashilingi ya Tanzaniya 2,297.99 ku idolari ry’Amerika rimwe. Ishilingi rya Uganda ni irya gatanu nubwo muri uyu mwaka ari ryo ryabashije kuzamuka mu gaciro.
Ni mu gihe Ishilingi rya Kenya (Ksh) n'ifaranga ry'u Rwanda (Rwf) yagabanutseho 1.4% ku ishilingi rya Kenya na 1.7% ku ifaranga ry’u Rwanda. Ni ukuvuga ko amashilingi ya Kenya 109.9 yari agaciro k’idolari rimwe ry’Amerika, mu gihe amafaranga y'u Rwanda 973.8 yavunjwaga idolari ry’Amerika rimwe mu ntangiriro z'umwaka wa 2021.