BUSINESS NEWS
Mu myaka yashize, ubuhinzi mu Rwanda bwafatwaga nk’akazi umuntu akora atabishaka cyangwa yabuze akandi. Ariko ubu inkuru si yayindi. Hari impinduka ziri kuba, atari mu mirima gusa, ahubwo ziri mw’ ikoranabuhanga, muri telefoni ngendanwa, no mu bitekerezo bishya bihindura ubuhinzi bukaba ubucuruzi bubyara inyungu zikomeye.
Ubuhinzi buracyafite uruhare runini mu bukungu bw’u Rwanda, butanga hafi 35% by’ umusaruro mbumbe w’igihugu kandi bugaha akazi abantu benshi. gusa ikiri guhinduka ahanini ni uburyo bukorwamo. Uyu munsi, umuhinzi ntakigendera gusa ku mvura cyangwa ku bumenyi gakondo bw’ ikirere. Kubera telefone zageze hose no mu bice by icyaro, abahinzi benshi batangiye kureba ibiciro ku isoko mbere yo kugurisha, gukurikirana iteganyagihe mbere yo guhinga, no gufata ibyemezo bishingiye ku makuru nyayo aho kuba ku mahirwe. Aha ni ho AgriTech itangirira, kandi ni ho hari amahirwe y’ubucuruzi akomeye cyane.
Hari urubuga nka e-Soko rwatangiye guhindura uburyo abahinzi bagurisha umusaruro wabo. Ubu umuhinzi ashobora kumenya igiciro nyacyo ku isoko ako kanya, bityo ntakomeze kugendera ku bacuruzi bo hagati(middlemen) bamugurira ku giciro gito.
Hari kandi gahunda nka Smart Nkunganire yorohereza abahinzi kubona inyongeramusaruro nk’imbuto n’ifumbire mu buryo bworoshye kandi buboneye. Naho ku ruhande rw’ikoranabuhanga rihanitse, hari ibisubizo nka Faminga bifasha gukurikirana ubutaka n’ibihingwa hakoreshejwe amakuru ya nyayo na AI, bigafasha kongera umusaruro no kugabanya igihombo.
Dore rero icy’’ingenzi urubyiruko rutarumva: si ngombwa ko ugira umurima kugira ngo winjire mubakirigita ifaranga ryo mu buhinzi. Amafaranga nyayo ari mu kubaka ibisubizo bikikije ubuhinzi, gukora porogaramu zihuza abahinzi n’abaguzi, kubaka amasoko yo kuri internet, mu gutanga ibisubizo by’ikoranabuhanga bifasha kumenya ibihe byiza byo guhinga cyangwa kugurisha, ndetse no mu gufasha abahinzi kubona inguzanyo. Aha ni ho ikoranabuhanga ricyenewe cyane mu kuziba iki cyuho.
U Rwanda rumaze gutera intambwe muri uru rwego, aho rushyigikira imishinga mishya ya AgriTech no gushora imari mu buhinzi bujyanye n’ibihe. Intego ni ugutanga umusaruro mwinshi, kugabanya igihombo, no kongera inyungu. Abazabigiramo uruhare rero ni bo bazagira umwanya mwiza muri iri soko rigenda rikura.
Ikindi gituma aya mahirwe akomera ni igihe tugezemo. Isoko riracyari rito, ibibazo biracyagaragara, kandi ba rwiyemezamirimo muri iki gice baracyari bacye. Ibyo byose bituma uwinjiyemo kare agira amahirwe menshi. Mu Rwanda, ibyo bibazo birahari henshi gusa bitegereje abatekereza ibisubizo bibikemura.
AgriTech si ukujya mu murima gusa nk’uko byahoze. Ni ugutera imbere ukoresheje ubuhinzi. Ni ukubona ubuhinzi nk’urubuga rw’ubucuruzi, aho kuba akazi gasanzwe. Kandi ku rubyiruko rushaka amahirwe y’igihe kirekire kandi atanga inyungu, iyi ni imwe mu nzira nziza bashobora kunyuramo—mbere y’uko abandi bose babyinjiramo.
Journalist: NDUWE SUGIRA Alain Bertin
