BUSINESS NEWS
Mu gihe ubushakashatsi bugaragaza ko hafi 70% by’imishinga mito itangizwa n’urubyiruko idashobora kurenza imyaka itatu kubera kubura igishoro n’amasoko, gahunda ya FAST 2026 ya Mastercard Foundation irimo gutanga icyizere gishya ku bashoramari bato bifuza kwagura ibikorwa byabo.
Iyi gahunda igamije gufasha abashinze imishinga barangije amahugurwa n’ubufasha bitangwa na Mastercard Foundation hamwe nabafatanya bikorwa bayo, bamaze kugaragaza ko bafite abakiriya n’ibicuruzwa bikenewe ku isoko.
Abazatoranywa bazahabwa inkunga idasubizwa ishobora kugera ku ma dolari $15,000 yo kubafasha gukemura ibibazo byihutirwa by’ubucuruzi, nko kongera umusaruro, gushaka abakozi cyangwa kugera ku masoko mashya. Byongeye kandi, bazahabwa ubujyanama n’amahugurwa mu micungire y’imari, ubucuruzi n’imiyoborere, ndetse bahuzwe n’abashoramari bashobora kubongerera igishoro.
Abategura iyi gahunda bavuga ko intego ari ugufasha ibigo byamaze gutera intambwe ya mbere kwihutisha izamuka ry’inyungu no guhanga imirimo mishya. Biteganyijwe ko buri cyiciro cy’abazitabira gishobora gutuma havuka imirimo mishya ibarirwa mu magana, cyane cyane ku rubyiruko n’abagore, mu gihe ibigo byitabiriye bishobora kongera inyungu zabyo ku gipimo kigaragara mu mwaka umwe gusa.
Gusaba kuzitabira FAST 2026 bizakorwa binyuze ku mbuga za interineti no ku bigo by’abafatanyabikorwa ba Mastercard Foundation, bikazasozwa tariki 20 Werurwe 2026, aho abazitabira bazatanga ibisobanuro bigufi by’imishinga yabo n’uko igenda itera imbere. Abatoranywa bazinjira mu gihe cy’amezi atatu cy’amahugurwa n’ubujyanama, hanyuma bakomeze gufashwa kubona abaguzi n’abashoramari mu karere.
Ku bashoramari bato bafite intego yo kwagura ibikorwa byabo no kugera ku rwego mpuzamahanga, FAST 2026 ishobora kuba intambwe ihindura amateka y’ubucuruzi bwabo, ibaha igishoro, ubumenyi n’imiyoboro ishobora gutuma ibitekerezo byabo bihinduka ibigo bikomeye bitanga akazi kandi byongera imbaraga z’ubukungu bw’igihugu.
Ku bakeneye ibisobanuro birambuye mwasura urubuga rwa mastercard Foundation hano
Journalist: NDUWE SUGIRA Alain Bertin
