Color LogoLoading...
AMAHUGURWA Y’URUBYIRUKO 100 RW’ABANYARWANDA RWATSINDIYE INKUNGA YA TEF 2026 YATANGIYE KU MUGARAGARO.

BUSINESS NEWS

Business News is an information platform that provides daily updates on business and economic developments across Rwanda. The page shares reliable business news, job opportunities, investment updates, and other important information to help professionals, entrepreneurs, and the public stay informed and connected to the evolving business environment.  Mar 31, 2026
AMAHUGURWA Y’URUBYIRUKO 100 RW’ABANYARWANDA RWATSINDIYE INKUNGA YA TEF 2026 YATANGIYE KU MUGARAGARO.

Mu gihe umwaka wa 2026 ugeze mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe, urubyiruko 100 rwo mu Rwanda rwatangiye urugendo rugana ku nzozi zarwo aho ejo ku wa mbere tariki ya 30 Werurwe hatangiye amahugurwa akomeye binyuze ku rubuga rwa Tony Elumelu Foundation Connect. 


Aya mahugurwa y’ibyumweru 12 ni yo ntambwe ya mbere itegura aba bashoramari bashya gucunga neza igishoro cy’amadolari 5,000 buri wese azahabwa nyuma yo kugaragaza umushinga uhamye ufungura amayira mashya y’ishoramari mu gihugu.


Uru rubyiruko rwatangiye kwiga uburyo bwo gushyira mu bikorwa intekerezo zarwo binyuze mu masomo y’ubucuruzi n’imicungire y’imari (Business Management Training), ibi bikaba byitezweho kongerera ubumenyi uru rubyiruko kugira ngo ruzabashe guhangana n’inzitizi zo gutangira ubucuruzi bafite amikoro make. 


Iki cyiciro kirasaba ubwitange budasanzwe kuko ari ryo rishingiro ryo kwiyandikisha mu kigo cy’iterambere (RDB) no gushyira mu bikorwa imishinga izafasha mu kugabanya ubushomeri muri uyu mwaka wa 2026.


Muri uyu mujyo w’amahugurwa, abashoramari bashya barigishwa kurenga amakosa akunze kumira imishinga ikivuka nko gukoresha nabi igishoro cyangwa kudategura imishinga mu buryo bw’umwuga. 


Inzobere zibahugura zishimangira ko kumenya gucunga umutungo hakiri kare ari ryo shusho y’ubucuruzi burambye mu Rwanda, bikaba binatanga icyizere ko inkunga bazahabwa izasanga bafite ubumenyi buhagije bwo kuyibyaza umusaruro ufatika.


Isomo ry’ibanze riri kugarukwaho muri aya mahugurwa ni ukugira ubumenyi buhagije bwo gutandukanya inyungu nyakuri (Profit) n’amafaranga yose yinjiye mu mishinga yabo (Revenue). Mu gihe ibiciro by’ibikoresho bimwe na bimwe byazamutseho 15% ku isoko, aya mahugurwa aje kubafasha kumenya uko bazategura ibiciro by’ibyo bazacuraza kugira ngo imishinga yabo izabashe guhangana n’isoko kandi itange inyungu ihamye kuva ku munsi wa mbere.


Mu rwego rwo kwirinda ingaruka zituruka ku ihindagurika ry’agaciro k’idolari, abanyamahirwe bari kwigishwa uburyo bwo gukora igenamigambi rishingiye ku mafaranga y’u Rwanda nubwo inkunga bazahabwa itangwa mu madolari. 


Ibi bitanga icyizere gikomeye ko mu gice cya kabiri cy’umwaka wa 2026, igihe aya mahugurwa azaba yarangiye n’igishoro cyatanzwe, iyi mishinga 100 y’urubyiruko rw’abanyarwanda izaba imaze kwera imbuto zifatika no guhindura ishusho y’ubukungu bw’igihugu.

Top comments(0)

SEND
Home
Business Hub
Market Hub
You