BUSINESS NEWS
Ikigo cy’imari cya Atlantic Microfinance for Africa (AMIFA) cyahawe igihembo cy’indashyikirwa kubera uruhare rwacyo mu kubaka urwego rw’imari rudaheza muri Afurika, binyuze mu bihembo bya Financial Africk Awards.
AMIFA ni ishami rya Banki Nkuru y’Abaturage yo muri Maroc (Banque Centrale Populaire du Maroc). Ifite imigabane ingana n’arenga miliyari 354 Frw, ndetse igakorera mu bihugu umunani bya Afurika birimo u Rwanda, Côte d’Ivoire, Mali, Sénégal, Burkina Faso, Gabon, Guinée na Madagascar.
Ibihembo bya Financial Africk Awards bihabwa ibigo by’imari biteza imbere urwego rw’imari ku mugabane wa Afurika. Ibyo ku nshuro ya 7 byatanzwe ku wa 22-23 Mutarama 2026, i Banjul muri Gambia, bigizwemo uruhare na Perezida w’iki gihugu, Adama Barrow.
Financial Afrik Awards ni gahunda yo gutanga ibihembo byo gushimira abafatanyabikorwa yatangijwe mu 2018, ikaba yaragiye yigaragaza mu myaka yashize nka kimwe mu bikorwa bikomeye ku bukungu bwa Afurika.
Buri mwaka umuhango wo gutanga ibi bihembo uhuza abayobozi n’impuguke bakomeye mu bijyanye n’imari, ubukungu na politiki rusange ku mugabane wa Afurika.
Uretse gutanga ibihembo, Financial Afrik Awards ifatwa nk’urubuga rwo kungurana ibitekerezo no guhanga amahirwe mashya, ruhuza abayobozi b’ibigo by’imari, abafata ibyemezo muri politiki rusange, abashoramari, ba rwiyemezamirimo, ba nyiri imishinga itangizwa n’impuguke zitandukanye, baganira ku bibazo n’ingamba z’ingenzi zigamije guteza imbere ubukungu n’imari ku mugabane wa Afurika.
Umuyobozi Mukuru wa AMIFA Holding, Mouhssine Cherkaoui, yagaragaje ko icyo gihembo bahawe gishimangira umuhate n’ubunyamwuga bakorana.
Ati “Iki gihembo kigaragaza kandi gishimangira umuhate n’ubunyamwuga by’ingamba z’ikigo BCP (groupe BCP), zishyirwa mu bikorwa binyuze mu ishami ryayo AMIFA, mu rwego rwo guteza imbere kudaheza muri serivisi z’imari.”
Yashimangiye ko bigaragaza impinduka zifatika mu ibikorwa byabo mu kunoza no koroshya uburyo bwo kubona igishoro ku mishinga mito cyane n’iciriritse, ndetse no ku baturage bafite amikoro make.
Kwagura no gushimangira ibikorwa byayo by’iterambere mu bihugu bigize Ihuriro ry’Ubukungu n’Imari muri Afurika y’Uburengerazuba (UEMOA), iryo muri Afurika yo hagati (CEMAC) no munyanja y’u Buhinde, bigaragaza intego yayo y’igihe kirambye nk’ikigo cy’icyitegererezo ku rwego rwa Afurika yose, gifite ubushake bwo guteza imbere iterambere rirambye kandi gifite inshingano ku mibereho y’abaturage.
Iki gihembo cyatanzwe mu rwego rwo gushimira no kugaragaza umuhate uhoraho wa AMIFA mu guteza imbere serivisi z’imari zidaheza, ndetse n’impinduka zifatika ibikorwa byayo byagize mu koroshya kubona igishoro n’izindi serivisi z’imari ku mishinga mito n’iciriritse, kimwe n’abaturage bafite amikoro make, mu bice bitandukanye by’umugabane wa Afurika.
Mu Rwanda, AMIFA ifite icyicaro mu Karere ka Nyarugenge mu nyubako ya Yyussa City Center ahazwi nko kwa Makuza Peace Plaza, ikaba ifite amashami atandatu ndetse itegenya gufungura andi kugira ngo ikomeze kwagura ibikorwa byayo.
