BUSINESS NEWS
Kigali, 28 Werurwe 2026 – Home Point Rwanda yatangaje amahirwe mashya y’akazi agamije gufasha urubyiruko rurangije amashuri kwinjira ku isoko ry’umurimo, ibinyujije muri gahunda yo gushaka Management Trainees na Sales Executives.
Iyi sosiyete igaragaza ko igamije guteza imbere impano nshya z’urubyiruko, aho ishyira imbere ubushake n’ubushobozi bwo gukura aho kwibanda ku bunararibonye gusa.
Home Point Rwanda ni sosiyete ikora ubucuruzi bw’ibikoresho byo mu rugo, ikomeje kwagura ibikorwa byayo ku isoko ry’u Rwanda, igamije gutanga serivisi nziza no kwegereza abakiliya ibikoresho bigezweho ku giciro cyoroheye benshi
Abemerewe gusaba ni abarangije amashuri cyangwa abari mu mwaka wa nyuma biga amasomo ajyanye n’ubucuruzi, kwamamaza cyangwa kugurisha.
Ubumenyi mu Kinyarwanda n’Icyongereza, imyitwarire myiza, gukunda gukorana n’abandi no kugira ubushake bwo kwiga no kwiteza imbere ni byo bishyirwa imbere kurusha uburambe.
Ku rubyiruko rwifuza gutangira urugendo rw’umwuga, aya ni amahirwe ashobora kuba intangiriro y’ahazaza heza.
Iyi gahunda yihariye kuko idasaba inzira ndende isanzwe imenyerewe mu gushaka akazi. Abifuza gusaba basabwa kohereza email ngufi iriho imyirondoro yawe ndetse basobanura n’impamvu bifuza gukorera iyi sosiyete.
Wohereza kuri iyi Emails: career@homepoint.rw
