Color LogoLoading...
Imbuga nkoranyambaga: Isoko rishya ry ubucuruzi n’ amahirwe kurubyiruko mu Rwanda

BUSINESS NEWS

Business News is an information platform that provides daily updates on business and economic developments across Rwanda. The page shares reliable business news, job opportunities, investment updates, and other important information to help professionals, entrepreneurs, and the public stay informed and connected to the evolving business environment.  Apr 6, 2026
Imbuga nkoranyambaga: Isoko rishya ry ubucuruzi n’ amahirwe kurubyiruko mu Rwanda

Mu Rwanda muri iki gihe, imbuga nkoranyambaga ni amwe mu mahirwe atari kubyazwa umusaruro uko bikwiye, bidatewe nuko abantu batabizi ahubwo ntago babifata nkahantu habyara amafaranga menshi. Abanyarwanda twatojwe ko ubucuruzi bwiza ari igihe uba ufite umuryango ukoreramo cg amangazini, ufite office, ufite ibishoro bihanitse nibindi. Gusa muri iyi minsi, ufite telefone ndetse no guhozaho mubyo ukora, wakora business nziza.


Imibare ivuga ko nko muri 2025 gusa habaruwe abantu barenga miliyoni 1.3 bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, kandi iyo mibare ikomeza kwiyongera byibura ku kigero cya 40% buri mwaka. Ikindi kandi abantu barenga miliyoni 5 bafite uko bakoresha interneti mu Rwanda, bivuze ko isoko ryo kuri murandasi riri gukura cyane. Ikindi kintu gishimishije nuko abo bantu benshi biganjemo urubyiruko ruri hagati y’ imyaka 18 - 34, ikicyiro cyiza cyabantu bakunda kugerageza ibintu bishya.


Tekereza umuhanzi uwariwe wese hano mu Rwanda ukunda, imiziki yabo ntago igikinwa kuma radiyo gusa, ahubwo imiziki yabo ituye kuri murandasi. Buri post bashyizeho ituma abantu babatekereza, buri video ituma bongera abafana kandi abo bafana bababyazamo amafaranga mu gihe ba streaminze imiziki yabo, igihe bitabiriye ibitaramo byabo, cg bigatuma basinyana amasezerano manini n’ ibigo bikomeye, ibyo byose ni ubucuruzi.


Reka tureke abahanzi, tuvuge nka Kate BASHABE, KIMENYI Tito nabandi. Aba ntago ari ibyamamare gusa, ahubwo bubatse brand kandi instagram zabo si amafoto nama video gusa, ahubwo ni amaduka ndetse ninaho bamamariza kuko bahahurira nababakurikira. Uko guhura cyane nabo babihinduramo amafaranga binyuze mu bicuruzwa no mu gukorana nibindi bigo binini babyamamariza.


Aha rero niho hari ukuri kugoye kukumva, aba bantu bose nta kintu bakora wowe utakora. Itandukaniro si impano bafite, si ibikoresho bihambaye, ahubwo itandukaniro ni imyumvire. Abenshi mu Rwanda baracyakoresha imbuga nkoranyambaga nk’abareba gusa, mu gihe bake bazikoresha nk’abazibyaza umusaruro. Bamwe bata umwanya mu gihe abandi bawubyaza amafaranga.


Gusa hari icyo wakora ngo urenge uwo murongo. Tangirira ku kintu cyoroshye. Hitamo ikintu kimwe, ntugahitemo byinshi. Ushobora kuba uzi gusetsa, wenda ushobora gusobanura ibintu uzi neza, ahari uzi kubyina, cg wenda hari ibitekerezo ufite ku buzima busanzwe nibindi. Aho rero niho utangirira. 


Si ngombwa ko utangira umeze neza, ahubwo ukeneye guhora ubikora, buri munsi ukagira icyo ukora. Mu ntangiriro nta muntu uzakureba. Ibyo ni ibisanzwe. Ariko gahoro gahoro abantu batangira kukumenya. Aho ni ho benshi bahagarara, ariko ubundi nibwo ubucuruzi buba butangiye. Iyo ufite attention, n’iyo yaba ari nto, uyubakiraho. Uganira n’abagukurikira, ukamenya ibyo bakunda, ukabaha byinshi bisa nabyo. Iyo ugize icyo umenyekanaho, iyo niyo iba brand yawe kandi iyo ufite brand, amahirwe arizana.

Ama business mato atangira kukwegera ngo uyamamaze. 


Niyo batabikora kandi, wowe ubwawe urabegera. Ushobora kugurisha ibyawe, kwamamaza iby’abandi, cyangwa kuyobora abantu ahandi ugakuramo inyungu yawe. 


Ibyari “gushyiraho amashusho gusa” bigahinduka isoko y’amafaranga hanyuma ugatangira gukura. Uteza imbere content yawe, ukorana n’abandi, wiga editing nkeya, ukamenya ibigezweho(trends), kandi ugahozaho. Uko igihe kigenda, page yawe iba umutungo wawe, ikintu gifite agaciro gishobora kukwinjiriza amafaranga inshuro nyinshi.


Ikibazo rero ni kimwe gusa, uzakomeza kureba abandi babikora… cyangwa nawe urabyinjiramo? Imbuga nkoranyambaga si urwenya, si ukwishimisha gusa. Ni ubucuruzi buri imbere y’amaso yawe kandi mu Rwanda, biracyari kare bihagije kugira ngo nawe ube mubabyaza umusaruro ayo mahirwe.

Top comments(0)

SEND
Home
Business Hub
Market Hub
You