BUSINESS NEWS
Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite yemeje bidasubirwaho ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025/2026 ivugururuye, aho yagabanyutseho miliyari 80,4 Frw ku yari yemejwe mbere, ikagera kuri miliyari 6.952 Frw.
Inteko yari yemeje uwo mushinga w’itegeko, ukaba uzashyikirizwa komisiyo ifite ingengo y’imari mu nshingano ngo usuzumwe ingingo ku yindi mbere yo kwemeza ingengo y’imari nshya.
Biteganyijwe ko amafaranga ava imbere mu gihugu azinjira azaba angana na miliyari 4.662,7 Frw arimo imisoro ingana na 3.655,3 Frw, inguzanyo z’imbere mu gihugu zingana na miliyari 516,5 Frw, n’andi arimo akomoka ku mitungo, ku bintu na serivisi byagurishijwe ndetse n’amande n’ibihano angana na miliyari 490,8 Frw.
Ku ruhande rw’amafaranga yinjira ava mu mahanga, angana na miliyari 2.289,3 Frw arimo inguzanyo zingana na miliyari 1.639,7 Frw n’impano zingana na miliyari 649,6 Frw.
Ni amafaranga yasaranganyijwe uko azakoreshwa mu buryo butandukanye kandi bushingiye ku bigomba gukorwa n’ubwihutirwe bwabyo.
Ingengo y’imari isanzwe yagenwe ingana na miliyari 4.836,2 Frw harimo azifashishwa mu kwishyura imishahara y’abakozi angana na miliyari 1.167,2 Frw, ibintu na serivisi angana na miliyari 1.038,8 Frw, azifashishwa kwishyura inyungu angana na miliyari 536,4 Frw.
Hari kandi amafaranga azifashishwa mu gukoresha ibikoresho birambye, impano, inguzanyo, imisanzu n’inkunga zihabwa abatishoboye n’ibindi bitandukanye.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yari yasobanuriye abadepite ko igabanyuka ry’ingengo y’imari ryaturutse ku mpinduka zakozwe mu gushaka amafaranga akoreshwa mu kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga gishya cya Kigali.
Yagabanyutseho miliyari 168,2 Frw ku mafaranga yasabwaga mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026.
Nubwo ingengo y’imari yagabanyutse, Leta yerekanye ko amafaranga aturuka hanze y’Igihugu yari ateganyijwe aziyongeraho miliyari 250,5 Frw cyane cyane ay’inkunga
n’inguzanyo zikoreshwa mu mishinga y’iterambere.
Bizajyana n’uko ingengo y’imari igenewe imishinga y’iterambere na yo iziyongeraho miliyari 253,3 Frw.
