BUSINESS NEWS
Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda rukomeje gukurura ishoramari mpuzamahanga, nyuma y’uko hasinywe amasezerano mashya agamije gushakisha no guteza imbere amabuye ya rare earth, amabuye y’agaciro akenewe cyane mu ikoranabuhanga rigezweho ku isi.
Ku itariki ya 6 Werurwe 2026, sosiyete y’ubucukuzi yo muri Kazakhstan yitwa Tau-Ken Samruk yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Ngali Holdings, sosiyete y’ishoramari yo mu Rwanda, agamije guteza imbere no gushakisha ayo mabuye mu Rwanda. Aya masezerano yasinyiwe mu mujyi wa Kigali, mu nama yahuje abayobozi bakuru mu nzego z’ubucukuzi n’ishoramari baturutse mu bihugu byombi.
Mu bitabiriye iyo nama harimo Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Development Board (RDB), Alice Uwase, uyobora Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, ndetse na Joseph Butera, Umuyobozi Mukuru wa Ngali Holdings. Ku ruhande rwa Kazakhstan, itsinda ryari riyobowe na Nurlan Zhakupov, Umuyobozi Mukuru w’ikigega cy’ishoramari cya Leta ya Kazakhstan cyitwa Samruk-Kazyna, ari na cyo gifite sosiyete ya Tau-Ken Samruk.
Muri ayo masezerano, impande zombi zasinyanye inyandiko y’imikoranire izwi nka Term Sheet, igena gahunda yo gutangira ubushakashatsi bw’ubutaka (geological exploration) no gutegura imishinga y’ubucukuzi bw’ayo mabuye mu Rwanda.
Amabuye ya rare earth ni ingenzi cyane mu gukora ibikoresho byinshi by’ikoranabuhanga rigezweho birimo telefoni ngendanwa, imodoka zikoresha amashanyarazi, bateri, n’ibikoresho bya electronics. Ni yo mpamvu ibihugu byinshi ku isi biri gushaka aho ayo mabuye yaboneka.
Aya masezerano akurikira andi yari yasinywe hagati y’u Rwanda na Kazakhstan muri Gicurasi 2025, agamije guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Abasesenguzi mu by’ubukungu bavuga ko iri shoramari rishobora kuzana inyungu nyinshi mu Rwanda, harimo ikoranabuhanga rishya, ubumenyi mu bucukuzi, n’ishoramari rishobora guteza imbere uru rwego. Naramuka ubushakashatsi bugaragaje ko ayo mabuye ari menshi, u Rwanda rushobora kuba umwe mu batanga ayo mabuye akenewe cyane mu nganda z’ikoranabuhanga ku isi.
Ibi byose bigaragaza ko umutungo kamere w’u Rwanda ukomeje gukurura amaso y’abashoramari mpuzamahanga, kandi ko urwego rw’ubucukuzi rushobora kuba imwe mu nkingi zikomeye z’ubukungu bw’igihugu mu myaka iri imbere.
Journalist: NDUWE SUGIRA Alain Bertin
