BUSINESS NEWS
Ku isoko ry’imirimo aho uburambe mu kazi busanzwe bufatwa nk’inzitizi ikomeye, hari amahirwe mashya ahari ashobora guhindura byinshi ku rubyiruko ruri gushaka aho rutangirira. ITM Africa Ltd yatangaje ko iri gushakira umukiriya wayo abakozi bashya ku mwanya wa Call Center Agents, kandi igitangaje ni uko bidasaba uburambe.
Uyu mwanya usaba gukorera i Kigali ugenewe cyane cyane abarangije amashuri vuba cyangwa abanyeshuri bageze nibura ku mwaka wa kabiri wa kaminuza. Ni amahirwe ku bantu benshi bamaze igihe bahura n’ikibazo cyo kutabona akazi kubera kubura uburambe.
Icy’ingenzi ni uko ugomba kuba ufite ubushobozi bwo kuvugana neza n’abandi(interpersonal skills), ukamenya Ikinyarwanda n’Icyongereza, wakongeraho Igifaransa bikaba akarusho. Kuba nta burambe busabwa bituma uyu mwanya uba inzira nziza yo gutangiramo urugendo kw isoko ry’ umurimo.
ITM Africa Ltd si ikigo gisanzwe gitanga amatangazo y’akazi gusa. Ni igice cy’ikigo kinini gikora ibijyanye n’abakozi ku mugabane wa Afurika cyashinzwe mu 2011, kikaba gikorera mu bihugu birenga 20 kandi kigacunga ibihumbi by’abakozi.
Mu Rwanda, gifite izina rikomeye mu gushaka no gutanga abakozi, outsourcing ndetse no gufasha abantu kubona imirimo ibafasha gutera imbere. Ntibagarukira ku gutanga akazi gusa, ahubwo banatanga amahugurwa no gufasha abashaka akazi gutera imbere mu mwuga wabo.
Ntutinde kuko itariki ntarengwa ari ku wa 16 Mata 2026, Ku bashaka gusaba akazi, inzira iroroshye. Ushobora gusanga ibisobanuro birambuye n’aho wasabira akazi kuri uru rubuga: https://rw.linkedin.com/company/itmafricaltdrw.
Journalist: NDUWE SUGIRA Alain Bertin
