Color LogoLoading...
Rubyiruko, umushinga wawe ufite aho uhuriye n’ amazi n’ isuku? Aya mahirwe ntagucike!

BUSINESS NEWS

Business News is an information platform that provides daily updates on business and economic developments across Rwanda. The page shares reliable business news, job opportunities, investment updates, and other important information to help professionals, entrepreneurs, and the public stay informed and connected to the evolving business environment.  Mar 6, 2026
Rubyiruko, umushinga wawe ufite aho uhuriye n’ amazi n’ isuku? Aya mahirwe ntagucike!

Afurika ni umugabane wuzuyemo urubyiruko rufite ibitekerezo bishya n’imbaraga zo guhindura ibintu. Ubu hari amahirwe akomeye afunguye ku rubyiruko rufite udushya dushobora gukemura ibibazo by’amazi n’isuku ku mugabane wacu.


Aya mahirwe atangwa binyuze mu nama yitwa Africa Water & Sanitation Systems Leadership Symposium 2026, izabera i Kigali muri Kigali Convention Centre kuva tariki ya 17 kugeza 21 Kanama 2026. Iyi nama ihuriza hamwe abayobozi bakuru b’ibihugu, abashoramari, inzego za leta, n’inzobere mu bijyanye n’amazi n’isuku muri Afurika. Itegurwa ku bufatanye bwa AMCOW(African Ministers’ Council on Water), IRC(International Water and Sanitation Centre) n’andi mashyirahamwe akomeye akora mu rwego rw’amazi n’isuku muri Afurika.


Muri iyi nama, hatangijwe amahirwe yihariye ku rubyiruko(youth led innovations). Niba ufite hagati y’imyaka 18 na 35, kandi ukaba ufite umushinga cyangwa igitekerezo gikemura ibibazo by’amazi, isuku cyangwa isukura (hygiene), ushobora gusaba kwitabira. Umushinga wawe ugomba kuba ushobora kwaguka (scalable), ufite uburyo bwiza bwo gukora cyangwa kwinjiza amafaranga, kandi ukaba ufite akamaro gafatika ku baturage cyangwa inzego zishinzwe serivisi z’amazi.


Itariki ntarengwa yo kohereza umushinga ni 31 Werurwe 2026. Abazatoranywa bazahabwa amahirwe yo kumurika no gusobanura imishinga yabo imbere y’abayobozi bakuru, abashoramari n’inzego zitandukanye muri Afurika muri Kanama 2026. Nubwo amafaranga ashobora gutsindirwa ataratangazwa ku mugaragaro, inyungu nyamukuru ni ukumenyekana ku rwego mpuzamahanga, kubona abafatanyabikorwa, n’amahirwe yo kubona ishoramari rishobora gutuma umushinga wawe waguka ku rwego rwa Afurika.


Aya si amarushanwa asanzwe gusa, ni amahirwe yo kwinjira mu rugendo rwo guhindura uburyo Afurika ibona amazi meza n’isuku irambye. Niba wizera ko igitekerezo cyawe cyafasha abaturage kubona amazi meza cyangwa kunoza isuku, ntucikwe n’aya mahirwe.


Ushaka ibisobanuro birambuye cyangwa kohereza umushinga wawe, sura:


www.africawatersystems.org/submissions


Journalist: NDUWE SUGIRA Alain bertin

Top comments(0)

SEND
Home
Business Hub
Market Hub
You