Color LogoLoading...
SACCO ZIGIYE KWAGURA SERIVISI, ABATARI ABANYAMURYANGO BEMEREWE KUBITSA NO KUBIKUZA
SACCO ZIGIYE KWAGURA SERIVISI, ABATARI ABANYAMURYANGO BEMEREWE KUBITSA NO KUBIKUZA
SACCO ZIGIYE KWAGURA SERIVISI, ABATARI ABANYAMURYANGO BEMEREWE KUBITSA NO KUBIKUZA
SACCO ZIGIYE KWAGURA SERIVISI, ABATARI ABANYAMURYANGO BEMEREWE KUBITSA NO KUBIKUZA

BUSINESS NEWS

Business News is an information platform that provides daily updates on business and economic developments across Rwanda. The page shares reliable business news, job opportunities, investment updates, and other important information to help professionals, entrepreneurs, and the public stay informed and connected to the evolving business environment.  Feb 26, 2026
SACCO ZIGIYE KWAGURA SERIVISI, ABATARI ABANYAMURYANGO BEMEREWE KUBITSA NO KUBIKUZA

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yatangaje ko mu mavugurura ajyanye no guhuza koperative zo kubitsa no kugurizanya zizwi nk’Imirenge SACCOs mu gihugu hose hongewemo n’indi gahunda yo kwemerera serivisi zo kubitsa no kubikuza abantu badasanzwe ari abanyamuryango b’icyo kigo cy’imari.


Izo mpinduka zishingiye ku kuba SACCOs zose mu gihugu ubu zaramaze guhurizwa ku rwego rw’uturere hakaba hakurikiyeho kubaka ikoranabuhanga ryo guhuza abanyamuryango bazo ku buryo bazajya bahabwa serivisi kuri buri shami bagezeho ndetse no kuzihuza ku rwego rw’Igihugu.


Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Amabanki n’ibindi Bigo by’Imari bitari amabanki muri MINECOFIN, Hategekimana Cyrille yabwiye Radio Rwanda ko mu mavugurura yakozwe harimo no kuvugurura ubunyamuryango.


Ati “Umuntu utari umunyamuryango yemerewe kuza muri za SACCOs zahujwe ku rwego rw’uturere akabitsa amafaranga ye [akazanabikuza]. Icyakoze ntazaba afite uburenganzira nk’umunyamuryango wundi nko kuba yajya gutora ariko azaba ari umukiliya gusa kandi mbere ibyo ntibyarimo kuko koperative yagiraga abanyamuryango bayo gusa nta wundi muntu wazamo.”

Hategekimana yakomeje agaragaza ko andi mavugurura yakozwe muri SACCOs ari uko abanyamuryango bazo batagitegetswe kugira imigabane ingana uretse ko hari igipimo ntarengwa cy’iyo umuntu umwe atagomba kurenza.


Ati “Muri zi SACCOs zahujwe ku turere si ngombwa ko abanyamuryango bagira imigabane ingana ariko hari ikigero cyagenwe batagomba kurenza kugira ngo SACCO itaba iy’umuntu umwe. Impamvu ni uko abantu batabaga banganya ubushobozi kandi twahuje SACCOs zari zifite imari shingiro zinyuranye mu banyamuryango. Byari kugorana rero ko bihura bamwe wenda bari bafite umugabane shingiro wa 5000 Frw abandi ari 10.000 Frw iyo iryo tegeko ridahinduka.”


Gusa nubwo imigabane y’abanyamuryango ba SACCOs igiye itandukanye ariko mu gutora abayobozi cyangwa ibindi bisaba amajwi, buri munyamuryango azaba yemerewe ijwi rimwe nk’uko byari bisanzwe.

Nyuma yo guhuza SACCOs ku rwego rw’uturere, biteganyijwe ko zizahuza no ku rwego rw’Igihugu zibe ikigo cy’imari kimwe cyitwa Cooperative Bank noneho izo zimaze guhuzwa ku turere zibe amashami yacyo na yo ashamikiyeho izo mu mirenge.


Impinduka nini ibyo byatangiye kuzana ni ukuzamura amafaranga y’inguzanyo atangwa no kugabanya inyungu kuri izo nguzanyo ndetse no kuba amashami yose azahuzwa ku buryo umuntu wabikije mu ishami riri i Rusizi ajya ashobora kubikuriza i Kigali cyangwa gusaba izindi serivisi aho ari ho hose hari ishami rya SACCO.


JOURNALIST : UWERA JOSELYNE PAJOJO

Top comments(0)

SEND
Home
Business Hub
Market Hub
You