Color LogoLoading...
U Rwanda mu imurikagurisha mpuzamahanga ry’i Paris: Ibikomoka ku buhinzi ni inkingi ya mwamba ku bukungu bw’u Rwanda.
U Rwanda mu imurikagurisha mpuzamahanga ry’i Paris: Ibikomoka ku buhinzi ni inkingi ya mwamba ku bukungu bw’u Rwanda.
U Rwanda mu imurikagurisha mpuzamahanga ry’i Paris: Ibikomoka ku buhinzi ni inkingi ya mwamba ku bukungu bw’u Rwanda.

BUSINESS NEWS

Business News is an information platform that provides daily updates on business and economic developments across Rwanda. The page shares reliable business news, job opportunities, investment updates, and other important information to help professionals, entrepreneurs, and the public stay informed and connected to the evolving business environment.  Mar 4, 2026
U Rwanda mu imurikagurisha mpuzamahanga ry’i Paris: Ibikomoka ku buhinzi ni inkingi ya mwamba ku bukungu bw’u Rwanda.

Imurikagurisha mpuzamahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi rizwi nka ‘Salon International de l’Agriculture: SIA ’ ribera buri mwaka i Paris mu Bufaransa, u Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya gatanu ryasojwe.


Ni umurikagurisha rimaze iminsi icyenda, ryabaga ku nshuro ya 60. Ryitabirwa n’abantu benshi cyane barenga ibihumbi 600.


U Rwanda n’ikimwe mu bihugu byitabiriye mu bihugu birenga 100 Uyu mwaka, ibigaragaza uburyo rukomeje guteza imbere ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga. Iri murikagurisha ribera ahazwi nka Paris Expo–Porte de Versailles’ riba mu mpera za Gashyantare kugeza mu ntangiriro za Werurwe buri mwaka.Rigaragaza ibikomoka ku buhinzi, ubworozi n’ibicuruzwa bibukomokaho, ikoranabuhanga rikoreshwa mu buhinzi, guteza imbere ubufatanye, ihangwa ry’ibishya n’ibindi.


SIA 2026 yatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 21 Gashyantare 2026, Itangizwa ku mugaragaro nk’uko bigenda buri mwaka na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.


U Rwanda rwari ruhagarariwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) na Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa. Iri murikagurisha ni urubuga rwiza ku bacuruzi n’abahinzi, ba rwiyemezamirimo n’abashoramari ku bijyanye no gusangira inararibonye, byose bigamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi. Muri iri murikagurisha u Rwanda rwahagarariwe n’ibigo 15. Mu byo bamurika harimo ikawa, icyayi, ubuki n’ibindi.  Ni uburyo bwo kugaragaza umuhati n’imbaraga u Rwanda rukomeje gushyira mu guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro rw’ibikomoka ku buhinzi n’ubwororozi, no gufasha Abanyarwanda kugera ku masoko mpuzamahanga.   Umuhuzabikorwa wa SIA 2026 , Rwayitare Valentin, yashimiye intambwe abaturutse mu Rwanda bagiye kumurika ibihingwa bitandukanye biva mu buhinzi, bamaze kugeraho.


Ibikomoka ku buhinzi ni inkingi ya mwamba ku bukungu bw’u Rwanda.


Nk’ubu Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) giherutse gutangaza ko ko ibyoherejwe mu mahanga kuva tariki ya 16 kugeza ku ya 20 Gashyantare 2026 byinjirije u Rwanda miliyari 26,9 Frw.


NAEB igaragaza muri iyi minsi itanu, u Rwanda rwohereje mu mahanga toni ibihumbi 10,6 z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi birimo ikawa, icyayi, imboga, imbuto, indabo, ibinyabijumba, ibinyamisogwe, ibinyampeke, amatungo n’ibiyakomokaho.


Mu minsi itanu, u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 1.506 z’ikawa yagurishijwe miliyari 13,8 Frw, rwoherezayo toni 1.497 z’icyayi cyagurishijwe miliyari 6,3 Frw.


UWERA JOSELYNE

Top comments(0)

SEND
Home
Business Hub
Market Hub
You