Color LogoLoading...
Urubyiruko rugiye kujya ruhabwa inguzanyo igera kuri Miliyoni 10Frw idasaba ingwate
Urubyiruko rugiye kujya ruhabwa inguzanyo igera kuri Miliyoni 10Frw idasaba ingwate

BUSINESS NEWS

Business News is an information platform that provides daily updates on business and economic developments across Rwanda. The page shares reliable business news, job opportunities, investment updates, and other important information to help professionals, entrepreneurs, and the public stay informed and connected to the evolving business environment.  Mar 5, 2026
Urubyiruko rugiye kujya ruhabwa inguzanyo igera kuri Miliyoni 10Frw idasaba ingwate

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo, batangije ikigega gishya cyiswe Aguka Youth Fund, kigamije gufasha urubyiruko rusanzwe rufite imishinga mito ariko rukabura igishoro gihagije ngo rutere imbere.


Ni ikigega kitarasakara kuko kiri mu ntangiriro, ariko cyatangiranye Miliyari 1.5Frw, aho uzajya asaba iyo nguzanyo atagomba kurenza Miliyoni 10Frw, ndetse uwo ari we wese mu rubyiruko akaba yemerewe kwaka aya mafaranga.


Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, mu kiganiro yagiriye kuri KT Radio kuri uyu wa Mbere tariki 2 Werurwe 2026, yasobanuye imikorere y’iki kigega, akanakangurira urubyiruko kucyitabira.


Ati “Muri Aguka Youth Fund, umujene wese ufite akantu akora gasobanutse kandi kizewe, azajya ajya gusaba Miliyoni 10Frw, Leta rero dufatanyije na Banki y’Igihugu y’Iterambere (BRD), tumwishingire Miliyoni 9Frw, we atwereke ko yabona Miliyoni imwe. Ubwo ni uburyo bwo kugera ku mali bwashyizweho abatangiye gukora ndetse n’abashaka gukora, ku buryo wanatangiriza umwana wawe bizinesi, wizeye ko namara amezi 3-5 yazajya kwaka ya mafaranga akabasha gukomeza ibyo akora”.


Akomeza avuga ko hari abandi barushanwa muri Youth Connect Award, baba bafite imishinga ikora ariko ifite igishoro kidahagije bifuza kucyongera, akenshi ngo baba ari abo mu cyaro, utsinze ku rwego rw’akarere ahabwa Miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda atishyurwa.


Iyi gahunda ngo igera ku bantu bari hagati ya 270 na 280 buri mwaka, ikaba yaratangiye mu 2012.


Top comments(0)

SEND
Home
Business Hub
Market Hub
You