Zelbabel Nzigiyimana
posted on Jul 9, 2021Kuba Banki ya Kigali yarakoze impinduka mu mikorere ya "Internet Banking" bizafasha iki abayigana?
Koresha igihe cyawe neza hamwe na bk internet banking
Banki ya Kigali yatangaje ko yavuguruye imikorere ya serivisi ya ’Internet Banking; ikoranabuhanga riha abakiliya bayo ubushobozi bwo kugera kuri serivisi nyinshi z’iyi banki, zirimo no gukoresha konti zabo batiriwe bagera kuri banki ahubwo bakoresheje mudasobwa cyangwa telefoni.
Umuyobozi ukuriye ibikorwa by’ikoranabuhanga muri BK, Obinna J. Ukwuani avuga ko ubu buryo bwa Internet Banking buvuguruye bwakorewe muri banki ya Kigali hamwe n’inzobere zayo.
Ubu buryo buvuguruye buje ari nk' igisubizo ku bakiliya ba BK kuko buzafasha abayigana
- kugabanya igihe byabafataga bajya ku ma banki.
- Kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry' icyorezo cya Covid-19
- Kugera kuri serivisi nkenerwa za banki ya Kigali bitagoranye
- Gufasha abakiliya kugira ubushobozi bwo kugura amadovize no kwishyura imishahara y’abantu benshi icyarimwe.
- kwongereye kandi umutekano w’ibikorwa byose abakiliya bakorera kuri iyi serivisi binyuze ku bushobozi bwa “TOTP (Time-based One-Time Password).
- Kuri BK, ubu buryo buzayifasha gukemura ibibazo by'abakiriya mu buryo bwihuse.
Ubu buryo buvuguruye kandi buzafasha abayobozi b’ibigo kwishyura imishahara y’abakozi icyarimwe hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga. Ku bafite ibigo cyangwa amasosiyete, ubu buryo buzabafasha kutongera guta igihe cyabo bagana amashami ya BK kuko iri koranabuhanga riha uburenganzira ubuyobozi bw’ikigo runaka kwemeza amafaranga ava kuri konti, kandi bakagira n’uburenganzira bwo kubona ibikorerwa kuri konti z’ibigo bayobora.
BK yashyizeho ubu buryo buvuguruye kugira ngo himakazwe umuco wo gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu kugera kuri serivisi za banki, bitabaye ngobwa ko habaho gutakaza umwanya umuntu agana ku cyuma cya ATM (Automatic Teller Machine),cyangwa ngo atonde umurongo.
Uzajya abasha kugera kuri Serivisi ya Internet Banking ya BK ni
- Utunze murandasi
- Telefoni izwi nka ’smart phone’.
Banki ya Kigali yatangaje ko umukiliya wa BK wese wifuza gukoresha serivisi ya Internet Banking, ashobora kugana Ishami rya BK rimwegereye cyangwa se agahamagara kuri 4455 agahabwa ubufasha.
Umuyobozi ukuriye ibikorwa by’ikoranabuhanga, Obinna J. Ukwuani avuga ko bank ya Kigali yifuza ko kugeza tariki 31 Nyakanga, 2021 abakiliya bose bakoreshaga urubuga rwa Internet Banking ya kera baba bamaze kwiyandikisha ku urubuga rushya, bagatangira guhabwa serivisi zivuguruye.
Ikoranabuhanga rirakataje by' umwihariko mu bigo by' imari. Rifatwa nk' igisubizo kirambye kuko icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukaza umurego mu Rwanda. Ni mu gihe Leta y' u Rwanda kuwa 29 Kamena 2021 yatangaje ko ibikorwa by' ubucuruzi bizajya bifunga sa kumi n' imwe z' umugoroba, ndetse ibiro na za ofise zigafunga abazikoreramo bakajya bakorera mu ngo hirindwa ko iki cyorezo cyakomeza kwaduza abantu benshi. Aya mabwiriza yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuwa 01 Nyakanga, ibishimangira ko ikoranabuhanga ari ryo rikenewe mu bigo by' imari kugirango serivisi zikomeze gutangwa neza.
