Emmanuella Giramata
posted on Jun 25, 2021Rwanda: Haha Byose Ukoresheje Ikarita Ikora Hose Ya Equity Bank.
Mu rwego rwo kurushaho gufasha abakiriya kwihuta mu ikoranabuhanga, kwirinda icyorezo cya Covid-19, kugabanya ihererekanya ry’amafaranga mu ntoki, no kugabanya umubare munini w’abatonda umurongo bajya kubikuza ku cyuma cya ATM, ku wa 16 Kamena 2021, Equity Bank yazaniye abakiriya bayo ikarita nshya ya Visa yiswe “Ikarita Ikora Hose”, ifasha abakiriya kwishyura ibicuruzwa bitandukanye na serivisi ahantu hose.
Ikarita ikora hose ifasha umukiriya wa Equity Bank:
- Guhererekanya amafaranga,
- Guhaha mu maguriro manini, amahoteli, amavuriro, kunywesha esansi n’ibindi.
- Umutekano w’amafaranga y’umukiriya.
Umuyobozi wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara aherutse gutangariza itangazamakuru ko iyi banki yahisemo gushishikariza abantu gukoresha iyi karita mu rwego rwo gufatanya na Leta muri gahunda yo guteza imbere uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Yagize ati “Equity Bank Rwanda mu kunganira izindi ngamba igihugu gifite zo guteza imbere kwishyurana mu buryo bworoshye hakoreshejwe ikorabuhanga, ntacyo yimye abakiliya bayo n’abandi bose bifuza kwishyura bakoresheje uburyo bw’ikarita”.
NGAMIJE Philibert usanzwe ari umukiriya wa Equity Bank akaba ari umucuruzi mu murenge wa Mutete mu karere ka Gicumbi aganira na Wazoplus, yashimangiye ko asanzwe anyurwa na serivisi za Equity Bank, bityo kuba bashyiriweho uburyo bw’ikarita ikora hose ari iby’agaciro. Yagize ati:“Maze imyaka 8 nkorana na Equity Bank nakoranye n’andi mabanki atandukanye ariko nasanze iyi banki ari ntamakemwa kuko icya mbere serivisi zabo zitangirwa ku gihe kandi nibo bazi ko umukiriya ari umwami rero nkurikije uko nsanzwe nkorana nabo nishimiye ubu buryo bushya bwo gukoresha ikarita ikora hose ibizatuma duca ukubiri no gutonda umurongo dutegereje gukoza mu cyuma.
Inyungu z’iyi karita ku mukiriya
Iyi karita ije isanga uburyo busanzwe bukoreshwa bwa Eazzy Banking butuma ubasha kwishyura ukoresheje telefoni ngendanwa kuko ukabitsa, ukabikuza, ugafungura konti nshya n’ibindi bitandukanye utavuye aho uri.
- Nta kiguzi cyo kwishyura bisaba, bivuze ko igiciro wishyura icyo uguze kidahinduka.
- Umutekano w’amafaranga yawe uzaba wizewe 100% kuko ari wowe uzajya ugira uruhare mu kuyakura ku ikarita yawe.
Uretse iyi karita ifite umwihariko, Equity Bank Rwanda yanamuritse ikarita ya Visa izajya ishyirwaho amadolari gusa (Equity Bank Visa Gold Debit Card), aho bitazasaba uyikoresha kubanza kuvunjisha mu manyarwanda kugira ngo abone uko yishyura nk’uko byari bisanzwe bikorwa.
Equity Bank Rwanda isanzwe ifite uburyo bworohereza abakiriya bayo kubona serivisi bitabagoye harimo nka:
- Ikarita igufasha gukoresha amafaranga wabitse kuri konti yawe (Debit card),
- Ikarita ishyirwaho amafaranga y’inguzanyo, umukiriya akajya yishyura buri kwezi (Credit card) ndetse n’
- Ikarita ifasha umukiriya kubitsa amafaranga ku ikarita ye cyangwa akayavana ku ikarita imwe akayashyira ku yindi bitabaye ngombwa ko ajya kuri banki (Prepaid Card).
Umutekano w’amafaranga urizewe.
- Iyi karita ifite ikoranabuhanga rituma wishyura bidasabye ko winjiza ikarita mu ka mashini kazwi nka [POS]. Ahubwo ufata ikarita yawe ugakozaho, bakabasha kukwishyuza, ugashyiramo umubare wawe w’ibanga ukaba urishyuye.
- Ibi bitandukanye n’uburyo bwari busanzweho, aho ikarita yinjizwaga muri ako kamashini.
Equity Bank Rwanda ni ishami ry’iyi banki y’ubucuruzi y’Ikigo cy’Ishoramari cya Equity Holdings Limited, yashinzwe mu Ukwakira 1984 nk’ikigo cy’ubwubatsi (Equity Building Society), izaguhinduka ikigo cy’imari mu 1993. Ifite icyicaro i Nairobi muri Kenya, ikagira amashami mu Rwanda, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania, Sudani y’Epfo na Uganda. Mu Rwanda iyi banki ifite amashami 15 ari hirya no hino mu turere, ndetse n’abayihagarariye (agents) mu bice byose by’igihugu.
