Color LogoLoading...

🌍 Feed

✍🏿 Compose

Emmanuella

Emmanuella Giramata

posted on Jun 25, 2021

Rwanda: Haha Byose Ukoresheje Ikarita Ikora Hose Ya Equity Bank.

#development
#economy
Equity Bank yashyiriyeho abakiriya bayo “Ikarita Ikora Hose”, ibafasha, guhererekanya amafaraga no guhahira aho bari hose.

Mu rwego rwo kurushaho gufasha abakiriya kwihuta mu ikoranabuhanga, kwirinda  icyorezo  cya  Covid-19,  kugabanya  ihererekanya ry’amafaranga mu ntoki, no   kugabanya  umubare  munini  w’abatonda umurongo bajya  kubikuza ku cyuma  cya  ATM, ku wa 16 Kamena 2021, Equity  Bank yazaniye abakiriya bayo ikarita nshya ya Visa yiswe “Ikarita Ikora Hose”, ifasha abakiriya kwishyura  ibicuruzwa bitandukanye na serivisi ahantu hose.

Ikarita ikora hose ifasha umukiriya wa Equity Bank:

  • Guhererekanya  amafaranga,
  • Guhaha  mu maguriro  manini, amahoteli, amavuriro, kunywesha esansi  n’ibindi.
  • Umutekano w’amafaranga y’umukiriya.

Umuyobozi   wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara   aherutse gutangariza  itangazamakuru ko  iyi banki yahisemo gushishikariza abantu gukoresha iyi karita mu rwego rwo gufatanya na Leta muri gahunda yo guteza imbere uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Yagize ati “Equity Bank Rwanda mu kunganira izindi ngamba igihugu gifite zo guteza imbere kwishyurana mu buryo bworoshye hakoreshejwe ikorabuhanga, ntacyo yimye abakiliya bayo n’abandi bose bifuza kwishyura bakoresheje uburyo bw’ikarita”.

NGAMIJE  Philibert  usanzwe ari  umukiriya wa  Equity Bank     akaba   ari umucuruzi mu murenge wa Mutete  mu  karere  ka   Gicumbi   aganira  na Wazoplus,  yashimangiye  ko  asanzwe   anyurwa  na serivisi  za  Equity Bank, bityo kuba   bashyiriweho  uburyo  bw’ikarita ikora  hose  ari iby’agaciro.  Yagize  ati:“Maze  imyaka 8 nkorana na Equity Bank nakoranye n’andi mabanki atandukanye ariko nasanze  iyi   banki ari ntamakemwa   kuko icya mbere serivisi zabo zitangirwa ku gihe kandi nibo bazi ko umukiriya ari umwami rero nkurikije uko nsanzwe nkorana nabo nishimiye ubu buryo bushya bwo gukoresha   ikarita ikora hose ibizatuma  duca  ukubiri   no   gutonda   umurongo   dutegereje  gukoza  mu cyuma.

Inyungu z’iyi karita ku mukiriya

Iyi karita ije isanga  uburyo busanzwe  bukoreshwa bwa Eazzy Banking butuma  ubasha  kwishyura ukoresheje telefoni ngendanwa kuko ukabitsa, ukabikuza, ugafungura  konti nshya n’ibindi  bitandukanye utavuye aho uri.

  • Nta kiguzi cyo kwishyura bisaba, bivuze ko igiciro wishyura icyo uguze kidahinduka.
  • Umutekano w’amafaranga  yawe uzaba wizewe 100%  kuko ari wowe uzajya ugira uruhare mu kuyakura ku ikarita yawe.

Uretse iyi  karita ifite umwihariko, Equity Bank Rwanda yanamuritse ikarita ya Visa izajya ishyirwaho amadolari gusa (Equity Bank Visa Gold Debit Card), aho bitazasaba uyikoresha kubanza kuvunjisha mu manyarwanda kugira ngo abone uko yishyura nk’uko byari bisanzwe bikorwa.

Equity Bank Rwanda isanzwe ifite uburyo bworohereza abakiriya bayo kubona serivisi bitabagoye harimo nka:

  • Ikarita igufasha gukoresha amafaranga wabitse kuri konti yawe (Debit card),
  • Ikarita ishyirwaho amafaranga y’inguzanyo, umukiriya akajya yishyura buri kwezi (Credit card) ndetse n’
  • Ikarita ifasha umukiriya kubitsa amafaranga ku ikarita ye cyangwa akayavana ku ikarita imwe akayashyira ku yindi bitabaye ngombwa ko ajya kuri banki (Prepaid Card).

Umutekano w’amafaranga urizewe.

  • Iyi karita ifite ikoranabuhanga rituma wishyura bidasabye ko winjiza ikarita mu ka mashini kazwi nka [POS]. Ahubwo ufata ikarita yawe ugakozaho, bakabasha kukwishyuza, ugashyiramo umubare wawe w’ibanga ukaba urishyuye.
  • Ibi bitandukanye n’uburyo bwari busanzweho, aho ikarita yinjizwaga muri ako  kamashini.

Equity Bank Rwanda ni ishami ry’iyi banki y’ubucuruzi y’Ikigo cy’Ishoramari cya Equity Holdings Limited, yashinzwe mu Ukwakira 1984 nk’ikigo cy’ubwubatsi (Equity Building Society), izaguhinduka ikigo cy’imari mu 1993. Ifite icyicaro i Nairobi muri Kenya, ikagira amashami mu Rwanda, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania, Sudani y’Epfo na Uganda. Mu Rwanda iyi banki ifite amashami 15 ari hirya no hino  mu  turere, ndetse n’abayihagarariye (agents) mu bice  byose  by’igihugu.

Top comments(0)

SEND

You may like this too...

Bird Story Agency

Despite a dip in overall funding levels, the continent is witnessing a marked increase in the number of ventures securing $1 million or more.
Apr 10, 2024

Bird Story Agency

Mozambique doubles down on growth with Africa's first dual benchmark rate cuts in 2024 as currencies across the continent score gains against the greenback.
Apr 5, 2024

Bird Story Agency

From ranking as the world’s worst-performing currencies in 2023, the Kenyan shilling and Nigerian naira have made significant progress. They are now among the best-performing currencies in the world for 2024, raising hopes for a lower cost of living in these countries.
Apr 2, 2024

Benjamindada

Explore how Leatherback's collaboration with YES BANK is revolutionizing remittances by enabling seamless Indian Rupee transfers worldwide, fostering economic growth and cultural exchange between India and Africa.
Mar 26, 2024

TechCabal

Access Bank's acquisition of National Bank of Kenya (NBK) marks a significant move in its East Africa expansion strategy, valued at around $100 million, pending regulatory approval. 📈💰
Mar 21, 2024

TechCabal

Nigeria's Access Bank strengthens its presence in Kenya with the acquisition of the National Bank of Kenya from KCB Group, marking its second Kenyan acquisition in recent years. 🌍💼
Mar 20, 2024

TechCabal

Nigeria's Securities and Exchange Commission (SEC) proposes a substantial increase in the minimum paid-up capital for virtual asset service providers (VASPs) to ₦1 billion, aiming to reshape the crypto landscape.
Mar 18, 2024

TechCabal

Chipper Cash, a prominent fintech company, announces layoffs and salary cuts after suspending its services in the US, highlighting a strategic shift towards focusing on its African markets.
Mar 16, 2024

TechCabal

Despite economic challenges fueled by hyperinflation and sanctions, Zimbabwean startups are resilient and forging ahead. Learn how they navigate funding constraints, access markets beyond borders, and embrace alternative financial technologies.
Mar 15, 2024

Bird Story Agency

Nongcebo Langa fell in love with wine after a chance encounter with a winemaker at a fair. She went on to study the craft at South Africa’s renowned Stellenbosch University and her passion and mastery of the industry’s technical processes has resulted in her creating award-winning wines, like the 2022 Delheim Gewürztraminer.
Mar 12, 2024
Home
Business Hub
Market Hub
You
By signing up you agree to ourTerms|About us|Market Hub|Business Hub|Deals Hub