Zelbabel Nzigiyimana
posted on Jun 21, 2021Rwanda: Inguzanyo y'inzu itangwa na Banki ya Kigali iragufasha kugira iwawe
(Wazo plus Designer)
Banki ya Kigali iragufasha kugira aho wita iwawe
Kuva mu gihembwe cya gatatu cy'umwaka wa 2020, Banki ya Kigali ku bufatanye na Banki y'u Rwanda Itsura Amajyambere BRD, yashyizeho gahunda y'inguzanyo y'inzu hagamijwe korohereza abakiriya bayo bashaka gutura mu mujyi.
Banki ya Kigali igaragaza ko inzu zitangwamo inguzanyo zifite agaciro ka:
- Miliyoni 35 z'Amafaranga y'u Rwanda.
- Yishyurwa mu gihe cy'imyaka 20 hiyongeyeho inyungu ya 11% ku mwaka.
Izi nzu Banki ya Kigali itangamo inguzanyo zubatse mu bice 3 byo mu mujyi wa Kigali biri guturamo abantu cyane muri gahunda yo kwagura umujyi. Hari inzu zubatswe na:
- NextGen Developers Ltd ziherereye mu karere ka Gasabo umurenge wa Bumbogo akagari ka Nyabikenke mu mudugudu wa Karama.
- Hari amacumbi yubatswe na Semugaza Alphonse aherereye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kagarama.
- Sosiyete yubaka ikanagurisha inzu zo guturamo, Riverside City Estate. ziherereye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gahanga akagari ka Kagasa.
Iyi nguzanyo BK iyitanga hagamijwe ko n'abakorera ndetse bakinjiza amafaranga aringaniye bifuza gutura mu mujyi wa Kigali bajya babona inzu zibakwiriye kandi zijyanye n'igishushanyo mbonera cy'umujyi wa Kigali.
Wazoplus iganira na NTABWOBA Bonaventure uhagarariye ishami ry'ubucuruzi muri Banki ya Kigali yabisobanuye agira ati:"Umusanzu wacu nka Banki ya Kigali ni ugufasha buri mukiriya wacu winjiza amafaranga aringaniye kuba yabona inzu yo guturamo igezweho kandi ijyanye n'igishushanyo mbonera cy'umujyi".
Dore iby' ingenzi bisabwa kugira ngo uhabwe iyi nguzanyo y'inzu:
- Kuba uri Umunyarwanda
- Kuba waranditse ibaruwa isaba inguzanyo
- Kwerekana inyandiko z'irangamimerere zimaze amezi atarenga atatu.
- Kuba ufite amasezerano y'akazi
- Icyemezo cy'umukoresha giherekejwe n'umushahara ( 200,000frw-700,000frw)
- Kwerekana inyandiko zigaragaza uko wahembwe mu mezi 3 ashize
- Inyandiko ya Banki igaragaza imikorere ya konyi yawe mu mezi 6 ashize.
- Kuba udafite inzu iri mu mujyi
Banki ya Kigali kandi iratanga iyi nguzanyo mu gihe intego y'u Rwanda ari ukuzamura umubare w'abazaba batuye mu mujyi mu mwaka wa 2024, aho bazava kuri 18% bakagera kuri 35% mu rwego rwo kuzamura ubukungu. 35% bisobanuye ko muri 2024 umujyi wa Kigali uzaba utuwe na miliyoni 2.7 nkuko bigaragazwa n'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Imyubakire mu Rwanda (Rwanda Housing Authority).
Uru rwego kandi rugaragaza ko kugeza mu mwaka wa 2028 hazaba hamaze kubakwa inzu 700,000 mu mujyi wa Kigali, muri zo 70% zikazaba ari izijyanye n'igishushanyo mbonera cy'umujyi wa Kigali.