Fiacre Nsenga
posted on Jun 4, 2021Uganda: COVID-19 yahungabanyije ubukungu bw’abakora mu burezi; Ingamba zo guhangana nabyo zarafashwe
Ikigo cy’ishuri rya Saint Elisabeth Nkoowe. Ifoto: wazoplus.com
Umwaka urashize Icyorezo cya COVID-19 kigeze muri Uganda, kuko umurwayi wa mbere wa Covid-19 yagaragaye bwa mbere ku butaka bwa Uganda ku wa 21 Werurwe 2020 nyuma y’amezi agera kuri atanu umurwayi wa mbere agaragaye mu mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu mpera z’umwaka wa 2019. Uku kwambukiranya imipaka kw’iyi ndwara byatumye Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (World Health Organization/WHO) iyishyira mu kiciro cy’ibyorezo ndengamipaka (pandemic) ku wa 11 Werurwe 2020.
Muri Uganda kimwe n’ahandi henshi ku isi, iki cyorezo cyangije byinshi kuko cyatwaye ubuzima bw’abantu, ariko ku rundi ruhande cyakomeje guhungabanya ubukungu bw’igihugu n’imibereho ya buri munsi y'abaturage ba Uganda mu nzego zose by’umwihariko abakora mu rwego rw’uburezi.
Muri gahunda zo guhangana n’iki cyorezo n’ingaruka zacyo, ibihugu byari bifite amahitamo abiri: guhitamo guha agaciro ibikorwa byo kubungabunga ubuzima no kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo ku ruhande rumwe naho ku rundi ruhande habaho guhitamo gukomeza ibikorwa byubaka ubukungu imbere mu gihugu, ariko bikaba byabangamira ibikorwa byo kwirinda icyo cyorezo.
Guverinoma ya Uganda yahisemo kwemera gufata ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo, n’ubwo yari izi ko ibyo bikorwa bizakoma mu nkokora ubukungu bw'igihugu, cyane cyane ubukungu bwite bw'abaturage.
Ni muri urwo rwego yafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa bimwe na bimwe by'ubukungu, cyangwa bigakorwa hagendewe ku mabwiriza arebana no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, hatitawe ko nyiri igikorwa yunguka cyangwa ahomba. Iki cyemezo cyahungabanyije ubukungu bwa benshi ariko cyane cyane abakora mu burezi.
Mu kiganiro Wazoplus.com yagiranye n'umuyobozi w'umuryango utegamiye kuri Leta witwa “Leman Foundation”, ugamije guteza imbere uburezi no guha amahirwe angana abantu bose mu guhabwa uburezi bw'ibanze, bwana Ssentubiro Billy Alex, avuga ko abarimu bo mu mashuri yigenga (private schools) ari bamwe mu baturage bahuye n'ingaruka zikomeye mu rwego rw'ubukungu zitewe n'icyorezo cya COVID-19.
Ssentubiro Billy Alex, Umuyobozi w’umuryango Leman Foundation. ifoto ya wazoplus.com
Bwana Ssentubiro yabwiye umunyamakuru wacu ko Kampala na Wakiso habarizwa umubare w'amashuri yigenga arenga 5000 akaba afite abarimu barenga 70000. Avuga ko abarimu b'amashuri yigenga bagize umubare munini cyane w'abakozi bize kandi bafite ubumenyi bityo ko badakwiye gukomeza gukora umurimo udashinganishije. Benshi cyane muri bo nta masezerano y'akazi bafitanye n'abakoresha babo, nta bwishingizi bafite ku buryo badashobora no guhabwa inguzanyo ku mishahara yabo. Abo barimu bahuye n'ingaruka zikomeye z'ubukungu bitewe n'Icyorezo cya COVID-19 kuko bamaze umwaka wose nta mishahara babona. Avuga ko amashuri yigenga yinjiza imari ivuye gusa mu mashiringi abanyeshuri bishyura, ko nta bindi bikorwa byinjiza imari ayo mashuri yigenga akora.
Wazoplus.com kandi yaganiriye na Madamu Lilian Kato, umuyobozi w'ikigo cy'ishuri ryigenga ryitwa “Saint Elisabeth Senior Secondary School Nkoowe” atubwira ko ikigo abereye umuyobozi, cyari gifite abanyeshuri 872, n'abarimu bagera kuri 24 hatabariwemo abandi bakozi bakora imirimo itandukanye ku ishuri, mbere y’uko Guverinoma ifata icyemezo cyo gufunga amashuri kubera icyorezo cya COVID-19. Abo bakozi bose byabaye ngombwa ko imishahara yabo ihagarara kuko ikigo kitari kigifite ubushobozi bwo gukomeza kubahemba. Madamu Lilian nawe avuga ko ishuri ryabo ryinjiza imari ari uko abanyeshuri bishyuye amashiringi y'ishuri ku buryo n’iyo abanyeshuri bamwe batinze kwishyura ikigo gihura n'imbogamizi z'ubukungu. Avuga ko ikigo cyabo kimwe n'ibindi bigo by'amashuri yigenga byari bikwiye gishyiraho uburyo bwihariye bwo kuzigamira ibiza n'impanuka.
Bwana Ssentubiro wa Leman Foundation we avuga ko amashuri yigenga akwiye gutekereza ku yindi mishinga yakorerwa mu bigo by'amashuri yakwinjiza imari kuri ibyo bigo ku buryo ba nyiri amashuri badakomeza gushingira gusa ku mashiringi abanyeshuri bishyura (school fees) kuko bituma n'ikiguzi cy'uburezi (cost of education) cyiyongera cyane.
Bwana Ssentubiro avuga ko amashuri menshi, na Saint Elisabeth SS Nkoowe irimo, afite ubutaka bunini n'ibindi bikorwa remezo nk'inyubako, ndetse n'abarimu n'abanyeshuri bashobora kugira uruhare mu mishinga yinjiriza ishuri imari.
Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’ubukungu zatewe nicyo cyorezo, cyane cyane kubirebana no gufasha abarimu bazahajwe nizo ngaruka, Guverinoma ya Uganda yiyemeje gushyira mu makoperative yo kwizigamira no kuguriza (SACCO) y’abarimu amashiringi asaga miriyari makumyabiri n’ebyiri (22,000,000,000 Ugx), kugira ngo ayo mashiringi abafashe kwiteza imbere ndetse no guhangana n’ingarukambi zatewe n’icyorezo cya COVID-19.
Kuva kuwa 15 Ukwakira 2020 nyuma y’amezi atanu amashuro afunzwe, Guverinoma ya Uganda yatanze uburenganzira bwo gufungura amashuri ku banyeshuri bo mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye bari bageze myaka isoza ibyiciro bitandukanye by’amashuri, ibindi byiciro by’amashuri byafunguwe muri Werurwe na Mata 2021.
