Color LogoLoading...

🌍 Feed

✍🏿 Compose

Fiacre

Fiacre Nsenga

posted on Jun 4, 2021

Uganda: COVID-19 yahungabanyije ubukungu bw’abakora mu burezi; Ingamba zo guhangana nabyo zarafashwe

#economy
Kuva Covid-19 yagera muri Uganda, imirimo igahagarikwa, abarimu barenga 70,000 bakora mu mashuri arenga 5000 yigenga n’abandi bakozi, bahuye n’akaga mu by’ubukungu.

Ikigo cy’ishuri rya Saint Elisabeth Nkoowe. Ifoto: wazoplus.com

Umwaka urashize Icyorezo cya COVID-19 kigeze muri Uganda, kuko umurwayi wa mbere wa Covid-19 yagaragaye bwa mbere ku butaka bwa Uganda ku wa 21 Werurwe 2020 nyuma y’amezi agera kuri atanu umurwayi wa mbere agaragaye mu mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu mpera z’umwaka wa 2019. Uku kwambukiranya imipaka kw’iyi ndwara byatumye Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (World Health Organization/WHO) iyishyira mu kiciro cy’ibyorezo ndengamipaka (pandemic) ku wa 11 Werurwe 2020.

Muri Uganda kimwe n’ahandi henshi ku isi, iki cyorezo cyangije byinshi kuko cyatwaye ubuzima bw’abantu, ariko ku rundi ruhande cyakomeje guhungabanya ubukungu bw’igihugu n’imibereho ya buri munsi y'abaturage ba Uganda mu nzego zose by’umwihariko abakora mu rwego rw’uburezi.

Muri gahunda zo guhangana n’iki cyorezo n’ingaruka zacyo, ibihugu byari bifite amahitamo abiri: guhitamo guha agaciro ibikorwa byo kubungabunga ubuzima no kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo ku ruhande rumwe naho ku rundi ruhande habaho guhitamo gukomeza ibikorwa byubaka ubukungu imbere mu gihugu, ariko bikaba byabangamira ibikorwa byo kwirinda icyo cyorezo.

Guverinoma ya Uganda yahisemo kwemera gufata ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo, n’ubwo yari izi ko ibyo bikorwa bizakoma mu nkokora ubukungu bw'igihugu, cyane cyane ubukungu bwite bw'abaturage.

Ni muri urwo rwego yafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa bimwe na bimwe by'ubukungu, cyangwa bigakorwa hagendewe ku mabwiriza arebana no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, hatitawe ko nyiri igikorwa yunguka cyangwa ahomba. Iki cyemezo cyahungabanyije ubukungu bwa benshi ariko cyane cyane abakora mu burezi.

Mu kiganiro Wazoplus.com yagiranye n'umuyobozi w'umuryango utegamiye kuri Leta witwa “Leman Foundation”, ugamije guteza imbere uburezi no guha amahirwe angana abantu bose mu guhabwa uburezi bw'ibanze, bwana Ssentubiro Billy Alex, avuga ko abarimu bo mu mashuri yigenga (private schools) ari bamwe mu baturage bahuye n'ingaruka zikomeye mu rwego rw'ubukungu zitewe n'icyorezo cya COVID-19.


 


Ssentubiro Billy Alex, Umuyobozi w’umuryango Leman Foundation. ifoto ya wazoplus.com

Bwana Ssentubiro yabwiye umunyamakuru wacu ko Kampala na Wakiso habarizwa umubare w'amashuri yigenga arenga 5000 akaba afite abarimu barenga 70000. Avuga ko abarimu b'amashuri yigenga bagize umubare munini cyane w'abakozi bize kandi bafite ubumenyi bityo ko badakwiye gukomeza gukora umurimo udashinganishije. Benshi cyane muri bo nta masezerano y'akazi bafitanye n'abakoresha babo, nta bwishingizi bafite ku buryo badashobora no guhabwa inguzanyo ku mishahara yabo. Abo barimu bahuye n'ingaruka zikomeye z'ubukungu bitewe n'Icyorezo cya COVID-19 kuko bamaze umwaka wose nta mishahara babona. Avuga ko amashuri yigenga yinjiza imari ivuye gusa mu mashiringi abanyeshuri bishyura, ko nta bindi bikorwa byinjiza imari ayo mashuri yigenga akora.

Wazoplus.com kandi yaganiriye na Madamu Lilian Kato, umuyobozi w'ikigo cy'ishuri ryigenga ryitwa “Saint Elisabeth Senior Secondary School Nkoowe” atubwira ko ikigo abereye umuyobozi, cyari gifite abanyeshuri 872, n'abarimu bagera kuri 24 hatabariwemo abandi bakozi bakora imirimo itandukanye ku ishuri, mbere y’uko Guverinoma ifata icyemezo cyo gufunga amashuri kubera icyorezo cya COVID-19. Abo bakozi bose byabaye ngombwa ko imishahara yabo ihagarara kuko ikigo kitari kigifite ubushobozi bwo gukomeza kubahemba. Madamu Lilian nawe avuga ko ishuri ryabo ryinjiza imari ari uko abanyeshuri bishyuye amashiringi y'ishuri ku buryo n’iyo abanyeshuri bamwe batinze kwishyura ikigo gihura n'imbogamizi z'ubukungu. Avuga ko ikigo cyabo kimwe n'ibindi bigo by'amashuri yigenga byari bikwiye gishyiraho uburyo bwihariye bwo kuzigamira ibiza n'impanuka.

Bwana Ssentubiro wa Leman Foundation we avuga ko amashuri yigenga akwiye gutekereza ku yindi mishinga yakorerwa mu bigo by'amashuri yakwinjiza imari kuri ibyo bigo ku buryo ba nyiri amashuri badakomeza gushingira gusa ku mashiringi abanyeshuri bishyura (school fees) kuko bituma n'ikiguzi cy'uburezi (cost of education) cyiyongera cyane.

Bwana Ssentubiro avuga ko amashuri menshi, na Saint Elisabeth SS Nkoowe irimo, afite ubutaka bunini n'ibindi bikorwa remezo nk'inyubako, ndetse n'abarimu n'abanyeshuri bashobora kugira uruhare mu mishinga yinjiriza ishuri imari.

Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’ubukungu zatewe nicyo cyorezo, cyane cyane kubirebana no gufasha abarimu bazahajwe nizo ngaruka, Guverinoma ya Uganda yiyemeje gushyira mu makoperative yo kwizigamira no kuguriza (SACCO) y’abarimu amashiringi asaga miriyari makumyabiri n’ebyiri (22,000,000,000 Ugx), kugira ngo ayo mashiringi abafashe kwiteza imbere ndetse no guhangana n’ingarukambi zatewe n’icyorezo cya COVID-19.

Kuva kuwa 15 Ukwakira 2020 nyuma y’amezi atanu amashuro afunzwe, Guverinoma ya Uganda yatanze uburenganzira bwo gufungura amashuri ku banyeshuri bo mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye bari bageze myaka isoza ibyiciro bitandukanye by’amashuri, ibindi byiciro by’amashuri byafunguwe muri Werurwe na Mata 2021.

Top comments(0)

SEND

You may like this too...

Bird Story Agency

Despite a dip in overall funding levels, the continent is witnessing a marked increase in the number of ventures securing $1 million or more.
Apr 10, 2024

Bird Story Agency

Mozambique doubles down on growth with Africa's first dual benchmark rate cuts in 2024 as currencies across the continent score gains against the greenback.
Apr 5, 2024

Bird Story Agency

From ranking as the world’s worst-performing currencies in 2023, the Kenyan shilling and Nigerian naira have made significant progress. They are now among the best-performing currencies in the world for 2024, raising hopes for a lower cost of living in these countries.
Apr 2, 2024

Benjamindada

Explore how Leatherback's collaboration with YES BANK is revolutionizing remittances by enabling seamless Indian Rupee transfers worldwide, fostering economic growth and cultural exchange between India and Africa.
Mar 26, 2024

TechCabal

Access Bank's acquisition of National Bank of Kenya (NBK) marks a significant move in its East Africa expansion strategy, valued at around $100 million, pending regulatory approval. 📈💰
Mar 21, 2024

TechCabal

Nigeria's Access Bank strengthens its presence in Kenya with the acquisition of the National Bank of Kenya from KCB Group, marking its second Kenyan acquisition in recent years. 🌍💼
Mar 20, 2024

TechCabal

Nigeria's Securities and Exchange Commission (SEC) proposes a substantial increase in the minimum paid-up capital for virtual asset service providers (VASPs) to ₦1 billion, aiming to reshape the crypto landscape.
Mar 18, 2024

TechCabal

Chipper Cash, a prominent fintech company, announces layoffs and salary cuts after suspending its services in the US, highlighting a strategic shift towards focusing on its African markets.
Mar 16, 2024

TechCabal

Despite economic challenges fueled by hyperinflation and sanctions, Zimbabwean startups are resilient and forging ahead. Learn how they navigate funding constraints, access markets beyond borders, and embrace alternative financial technologies.
Mar 15, 2024

Bird Story Agency

Nongcebo Langa fell in love with wine after a chance encounter with a winemaker at a fair. She went on to study the craft at South Africa’s renowned Stellenbosch University and her passion and mastery of the industry’s technical processes has resulted in her creating award-winning wines, like the 2022 Delheim Gewürztraminer.
Mar 12, 2024
Home
Business Hub
Market Hub
You
By signing up you agree to ourTerms|About us|Market Hub|Business Hub|Deals Hub