Alain Hakizayezu
posted on Jul 1, 2021Ishoramari Ry'Abanyamahanga Ritaziguye Mu Bukungu Bw'u Rwanda
RDB yakirana yombi abashoramari b’abanyamahanga
Raporo y’inama y’umuryango w’abibumbye ushinzwe ubucuruzi n’iterambere (United Nations Conference on Trade and Development/ UNCTAD) yo muri 2020 yerekana ko ishoramari ry’abanyamahanga ritaziguye muri Afurika y'iburasirazuba ryagabanutseho 9% rigera kuri miliyari 7.8 z'amadolari y’Amerika muri 2019, rivuye kuri miliyari 9 z'amadolari y’Amerika muri 2018. Iri gabanuka ryatewe ahanini n’uko amafaranga yinjiye muri Kenya yagabanutseho 18% ugereranyije na 2018.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (Rwanda Development Board/ RDB) kigaragaza ko muri 2020, handitswe ishoramari rifite agaciro ka miliyari 1.3 z'amadolari y’Amerika rikaba ryaragabanutseho 47.1% ugereranije n'umwaka wari wabanje wa 2019. Muri 2019, RDB yanditse ishoramari rifite agaciro ka miliyari 2.46 z’amadolari y’Amerika.
Kugabanuka kw’ishoramari byatewe n'icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka ku bukungu bw'Isi. By’umwihariko ishoramari ry’abanyamahanga ritaziguye ringana na 51% by'ishoramari ryanditswe muri 2020, mu gihe imishinga ihuriweho ifite agaciro ka 29%, naho ishoramari ry’abenegihugu rikangana na 20% by'ishoramari ryose ryakozwe.
Ni mu gihe ugereranije no mu mwaka wari wabanje wa 2019, Ishoramari ry’abanyamahanga ritaziguye ryari 37% by’ishoramari ryanditswe, mu gihe imishinga ihuriweho yari 44%, naho ishoramari ry’abenegihugu ryari 19%. Ibi bigaragaza izamuka ry’ ishoramari ry’abanyamahanga ritaziguye.
Ishoramari ry’abanyamahanga ritaziguye rifite inyungu ku Rwanda ndetse no kuri abo bashoramari. Ishoramari ry’abanyamahanga ritaziguye rizamura ubukungu bw’u Rwanda binyuze mu kongera umusaruro mbumbe (GDP), kongera ingano y’umusoro winjira, guhanga akazi, iterambere mu ikoranabuhanga, kuzamura ubumenyi n’uburambe by’abakozi, iterambere ry’ibikorerwa imbere mu gihugu, ndetse rikanazamura ibikorwa remezo. Ni mu gihe kandi ishoramari ry’abanyamahanga ritaziguye rifasha abashoramari barikora kwagura isoko ryabo, kubona abakozi mu buryo bworoshye, ubufasha bwa Leta nko kugabanyirizwa imwe mu misoro.
Urubuga www.visitrwanda.com rugaragaza ko amahirwe ari mu Rwanda akurura abashoramari b’abanyamahanga ari ubukungu butera imbere cyane, gukora ubucuruzi mu buryo bworoshye, ubukerarugendo buteye imbere, imiyoborere myiza, umutekano, abaturage bari mu myaka yo gukora, iterambere mu itumanaho n’ikoranabuhanga, ibikorwa-remezo, uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore, igipimo cya ruswa kiri hasi, umwenda muto ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu karere, ndetse n’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda.
Ishoramari ry’abanyamahanga ritaziguye mu Rwanda rihura n’imbogamizi zirimo kuba u Rwanda rudakora ku nyanja, ubucucike bw’abaturage benshi ku buso buto, ubushobozi bw’abakozi, amikoro makeya y’ abanyagihugu, n’ihindagurika ry’ibiciro.
Mu guhangana n’izi mbogamizi ariko, Guverinoma y'u Rwanda yemeje ko sosiyete mpuzamahanga zifite icyicaro cyazo cyangwa icyicaro cyo mu karere kiri mu Rwanda zigabanyirizwa imwe mu misoro, koroherezwa kubona ibyangombwa byabinjira, ndetse hashyizweho icyanya cy’ubucuruzi n’inganda muri Kigali (Kigali Special Economic Zone) giherereye i Masoro.
Ishoramari ry’abanyamahanga ritaziguye (bita mu cyongereza Foreign Direct Investments) ni ishoramari iryo ari ryo ryose rikozwe n'amasosiyete y’ubucuruzi akomoka mu bihugu byo hanze y’igihugu akoreramo. Urugero, sosiyete y’itumanaho ya MTN y’abanyafurika y’Epfo ikorera ibikorwa byayo by’ubucuruzi mu Rwanda.
