Alain Hakizayezu
posted on Sep 8, 2021Rwanda: Uruhare rw’ imwe mu miryango mpuzamahanga mu gufasha u Rwanda kuzahura ubukungu bwashegeshwe na COVID-19
Imiryango mpuzamahanga ni igisubizo k’ ubukungu mu gihe cya COVID-19 (Ifoto: www.undp.org)
Umwaka wa 2020 wabaye umwaka udasanzwe mu kinyejana cya 21 bitewe n’ icyorezo cya COVID-19 cyahungabanije imibereho n’ ubukungu bw' abatuye Isi, harimo n’ u Rwanda. Ibi byatumye wazoplus.com isubiza amaso inyuma ikusanya amakuru yerekeranye n' uruhare rw’ imwe mu miryango mpuzamahanga mu kuzahura ubukungu bw’ u Rwanda bwasubiye inyuma bitewe n’ icyorezo cya COVID-19.
Banki y'Isi itangaza ko umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu (Gross Domestic Product/ GDP) cy'u Rwanda wagabanutseho 0.2% muri 2020, ugereranije n’ inyongera ya 8% yari iteganyijwe muri uwo mwaka mbere yuko icyorezo cya COVID-19 cyaduka. Iri hungabana ry’ubukungu ryagize ingaruka mbi cyane ku ngo, kubera ko abantu ibihumbi n’ibihumbi babuze imirimo, ibyo abaturage binjiza biragabanuka ndetse n’ibiciro by’ibicuruzwa ku isoko birazamuka. Ibi byatumye banki y' Isi n' indi miryango mpuzamahanga bafata iyambere mu kugoboka ibihugu bimwe naa bimwe byari bigowe no kuzahura ubukungu bwabyo n' u Rwanda rurimo.
Ku ikubitiro, mu kwezi kwa kane 2020,
- Banki y’isi ibinyujije mu kigega cy’ iterambere mpuzamahanga (International Development Association/ IDA) yageneye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 14.25 z’ amadolari y’ Amerika mu rwego rwo guhangana n’ ikwirakwira rya COVID-19 mu gihugu.
- Tariki 14 Kamena 2021, Banki y'Isi yemeje inguzanyo ya miliyoni 150 z’amadolari binyuze muri IDA kugira ngo ifashe Guverinoma y’u Rwanda kuzahura ishoramari no gushyigikira ubucuruzi bwahungabanyijwe na COVID-19.
Mu rwego rwo guhangana n’ icyorezo cya COVID-19 mu buvuzi,
- Ikigega mpuzamahanga cy’ imari (International Monetary Fund/IMF) cyahaye u Rwanda inguzanyo ingana na miliyoni 220.46 z'amadolari y'Amerika.
- Tariki 27 Gicurasi 2021, Guverinoma y’ u Rwanda n’ikigo cy’Ubufaransa gishinzwe iterambere (Agence Française de Développement/AFD) bashyize umukono ku masezerano y’inguzanyo angana na miliyoni 60 z'amayero azifashishwa mu rwego rw’ ubuzima hagurwa inkingo no kuzikwirakwiza.
- Tariki 24 Kamena 2021, Inama ya Banki y’ishoramari ry’ibikorwa remezo muri Aziya (Asian Infrastructure Investment Bank/ AIIB), yemeje inkunga ingana na miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika nazo zo gushyigikira gahunda ya Guverinoma y’ u Rwanda yo kuzahura ubukungu mu gihe cya COVID-19.
Ministeri y’ imari n’ igenamigambi (MINECOFIN) itangaza ko Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi (European Union) bashyize umukono ku masezerano y’inguzanyo ingana na miliyoni 52.87 z’ amayero yo kuzahura ubukungu n’ imibereho myiza ku imiryango 630,000 ikeneye ubufasha kurusha indi mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19.
Usibye iyi nkunga, Umuryango w'ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi wateye inkunga amashyirahamwe y’imiryango itegamiye kuri Leta ingana na miliyoni 1.8 z’ amayero kuko iyi miryango ikorana cyane n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ku gisubizo cy’imibereho y’abaturage bagizweho ingaruka na COVID-19 mu Rwanda.
- UNICEF yatanze inkunga y’ ibikoresho bya miliyoni 1 y’ amadolari y’ amerika mu rwego rwo gutera inkunga Guverinoma y'u Rwanda mu kuzamura ireme ry'ubuvuzi ku bana bakivuka, no guhangana na COVID-19.
- Ikigo mpuzamahanga gishinzwe imari (International Finance Corporation/IFC), umwe mu banyamuryango b’itsinda rya Banki y'Isi cyahaye I&M Bank Plc ishami ry’u Rwanda inguzanyo ingana na miliyoni 10 z'amadolari y’ Amerika mu rwego rwo kongera inguzanyo yo kuzahura ubukungu bwashegeshwe na COVID-19 mu bigo by’ ubucuruzi bito n’ ibiciriritse.
Raporo ya banki y’ isi ivuga ko Guverinoma y'u Rwanda yashatse igisubizo cyihuse kuri COVID-19, aho hashyizweho gahunda yo kuzahura ubukungu igera kuri miliyoni 900 z'amadolari y'Amerika mu myaka ibiri y'ingengo y'imari ya 2019/20 na 2020/2021. Mu kuzahura ubukungu, ibice by’ ingenzi byibandwaho ni urwego rw’ ubuzima, imibereho myiza, uburezi, ishoramari, n’ ikoranamuhanga.
